Inzu y’Umupfumu uzwi mu Rwanda yafashwe n’inkongi bitunguranye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inyubako y’Umupfumu Rutangarwamaboko iherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, isanzwe ikoreramo Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku Muco, yafashwe n’inkongi y’umuriro yangije ibikoresho byari mu gice kimwe cyayo.

Iyi nyubako yubakishijwe na bimwe mu bikoresho byakoreshwaga mu myubakire yo hambere, nk’urusenge rw’ibyatsi, yafashwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Gashyantare 2024.

Izindi Nkuru

Iyi nyubako iherereye mu Mudugudu wa Nyakariba mu Kagari ka Musezero, mu Murenge wa Gisozi, yahiye igice kimwe cyo hejuru dore ko isanzwe yubatse mu buryo bugeretse.

Igice cyafashwe n’inkongi, ni icyari gisanzwe kimurikirwamo bimwe mu bikoresho byifashishwaga mu mibereho y’Abanyarwanda bo hambere, akaba ari igice cyitwaga ‘Ingoro’.

Rutangarwamaboko yemeje iby’iyi nkongi y’umuriro yibasiye kimwe mu bice by’inyubako ye, avuga ko uyu muriro wadutse ubwo hakorwaga ibikorwa byo gusudira umureko ujyana amazi.

Ibikoresho byose byari muri iki gice cyibasiwe n’inkongi, byahiriyemo, gusa Rutangarwamaboko nyiri iyi nzu, avuga ko ataramenya agaciro kabyo byose.

Rutangarwamaboko wiyita Umupfumu, akunze kugaragaza ko agihagaze ku mibereho yo hambere, yaba mu myambarire ye, ndetse n’imihango yakorwa mu gihce cyo hambere, nk’ubupfumu no guterekera, aho akunze gusaba Abaturarwanda kuzirikana imibereho y’abakurambere.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru