Tuesday, July 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

UPDATE: Kazungu uregwa kwica abantu 14 yatakambye agenera Abanyarwanda ubutumwa

radiotv10by radiotv10
09/02/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
UPDATE: Kazungu uregwa kwica abantu 14 yatakambye agenera Abanyarwanda ubutumwa
Share on FacebookShare on Twitter

Kazungu Denis uregwa ibyaha birimo ibishingiye ku bantu 14 akekwaho kwica akabashyingura mu cyobo cy’aho yari atuye, yongeye kwemerera Urukiko ko ibyaha aregwa yabikoze, icyakora asaba imbabazi abo yiciye, Abanyarwanda bose ndetse na Perezida w’u Rwanda.

Ni mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Gashyantare 2024 ku cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ubwo uru Rukiko rwatangiraga kuburanisha mu mizi uru rubanza.

Kazungu bwa mbere yaje mu Rukiko kuburana mu mizi, nyuma yo gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, dore andi maburanisha yabaga hifashishijwe ikoranabuhanga, yitabye Urukiko yambaye impuzankango y’imfungwa zitarakatirwa y’ibara ry’iroza, inkweto n’amasogisi by’umukara.

Nk’uko bisanzwe mu ntango z’urubanza, ubwo Umucamanza yabazaga uregwa niba aburana yemera ibyaha, Kazungu Denis yavuze ko abyemera.

Kazungu Denis, ubwo Urukiko rwari rumubajije ku byaha aregwa n’Ubushinjacyaha, yasubije agira ati “Mu byo bandeze byose, ntacyo nongeraho, byose narabikoze.”

Ni mu gihe bamwe mu bo mu miryango y’abo bikekwa ko bishwe na Kazungu, aho bari mu cyumba cy’Urukiko, bumvikanaga mu gahinda n’amarira no mu majwi y’agahinda kenshi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bukurikiranye kuri Kazungu Denis ibyaha 10 byakozwe mu bihe binyuranye, birimo ibishingiye ku kwica abantu batandukanye barimo abo yajyanaga iwe abashukisha akazi.

Ubushinjacyaha buvuga ko abo bantu yajyanaga iwe, yabanzaga kubatera ubwoba ababwira ko agiye kubica ndetse akababwira ko azica n’imiryango yabo, abasaba ibyo babaga bafite byose.

yabashukishaga amayeri ko agiye kubaha akazi. Abo yagezaga iwe, yabateraga ubwoba, akababwira ko agiye kubica, ko azica n’imiryango yabo nibatamuha ibyo abasabye.

Ubushinjacyaha bwagarutse ku mikorere y’ibyaha biregwa Kazungu Denis birimo no gusambanya n’abagore, busabira uregwa igifungo cyo gufungwa burundu n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw.

Nyuma yo gusabirwa iki gihano, Kazungu Denis yabajijwe icyo akivugaho, abanza gusaba imbabazi abo yiciye abantu, Umuryango Nyarwanda ndetse na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Mu magambo ye, Kazungu yagize ati “Ndasaba imbabazi cyane cyane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuba yaradutoje kuba intore nkaba narabaye ikigwari. Yadutoje kwihangana ariko sinigeze mbigaragaza. Ndasaba imbabazi cyane cyane abana natwariye ababyeyi, n’ababyeyi natwariye abana babo.”

Kazungu kandi yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuzaca inkoni izamba, rukamugabanyiriza igihano, ntahanishwe gufungwa burundu.

Kazungu wiyemereye ko yishe abantu 13, yavuze ko ibi byaha byose yakoze, yabikoze wenyine, ati “Umugambi nawupanze ku giti cyanjye, nta wundi muntu twafatanyije. Ibikorwa bikomeye by’ubunyamaswa nakoze, nta kintu na kimwe navuga cyari gutuma nkora biriya. Si ubukene mvuge ko ari bwo bwabinteye njya gushaka amaramuko. Nta gisobanuro nabona ku cyo nari ngambiriye.”

Garleon NTAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

Mu burakari bwinshi Biden yavuze ku byagaragajwe ko afite ikibazo cyo kwibagirwa vuba

Next Post

Inzu y’Umupfumu uzwi mu Rwanda yafashwe n’inkongi bitunguranye

Related Posts

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

by radiotv10
08/07/2025
0

Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo bise ‘Shimwa Paul’ uherereye mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko ibikorwa by’iterambere...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

by radiotv10
07/07/2025
1

Annette Murava, umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’, yaje ku Rukiko rwakiriye ubujurire bw’uyu mugabo ku cyemezo cyo...

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

by radiotv10
07/07/2025
0

The Government of Rwanda has called on the United States to ensure strict enforcement of the recently signed peace agreement...

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

by radiotv10
07/07/2025
0

Abantu 22 bafatiwe ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu gihe cy’iminsi ibiri, bakekwaho ibikorwa...

Hamenyekanye igihe umunyapolitiki Ingabire Victoire azagerezwa imbere y’Urukiko

Hamenyekanye igihe umunyapolitiki Ingabire Victoire azagerezwa imbere y’Urukiko

by radiotv10
07/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza ukurikiranyweho ibyaha birimo guhungabanya Umudendezo w’Igihugu, azagezwa imbere y’Urukiko kuri uyu wa Kabiri kugira ngo aburane...

IZIHERUKA

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo
IMIBEREHO MYIZA

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

by radiotv10
08/07/2025
0

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

07/07/2025
APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

07/07/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

07/07/2025
Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

07/07/2025
Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

07/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Inzu y’Umupfumu uzwi mu Rwanda yafashwe n’inkongi bitunguranye

Inzu y’Umupfumu uzwi mu Rwanda yafashwe n’inkongi bitunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.