UPDATE: Kazungu uregwa kwica abantu 14 yatakambye agenera Abanyarwanda ubutumwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kazungu Denis uregwa ibyaha birimo ibishingiye ku bantu 14 akekwaho kwica akabashyingura mu cyobo cy’aho yari atuye, yongeye kwemerera Urukiko ko ibyaha aregwa yabikoze, icyakora asaba imbabazi abo yiciye, Abanyarwanda bose ndetse na Perezida w’u Rwanda.

Ni mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Gashyantare 2024 ku cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ubwo uru Rukiko rwatangiraga kuburanisha mu mizi uru rubanza.

Izindi Nkuru

Kazungu bwa mbere yaje mu Rukiko kuburana mu mizi, nyuma yo gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, dore andi maburanisha yabaga hifashishijwe ikoranabuhanga, yitabye Urukiko yambaye impuzankango y’imfungwa zitarakatirwa y’ibara ry’iroza, inkweto n’amasogisi by’umukara.

Nk’uko bisanzwe mu ntango z’urubanza, ubwo Umucamanza yabazaga uregwa niba aburana yemera ibyaha, Kazungu Denis yavuze ko abyemera.

Kazungu Denis, ubwo Urukiko rwari rumubajije ku byaha aregwa n’Ubushinjacyaha, yasubije agira ati “Mu byo bandeze byose, ntacyo nongeraho, byose narabikoze.”

Ni mu gihe bamwe mu bo mu miryango y’abo bikekwa ko bishwe na Kazungu, aho bari mu cyumba cy’Urukiko, bumvikanaga mu gahinda n’amarira no mu majwi y’agahinda kenshi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bukurikiranye kuri Kazungu Denis ibyaha 10 byakozwe mu bihe binyuranye, birimo ibishingiye ku kwica abantu batandukanye barimo abo yajyanaga iwe abashukisha akazi.

Ubushinjacyaha buvuga ko abo bantu yajyanaga iwe, yabanzaga kubatera ubwoba ababwira ko agiye kubica ndetse akababwira ko azica n’imiryango yabo, abasaba ibyo babaga bafite byose.

yabashukishaga amayeri ko agiye kubaha akazi. Abo yagezaga iwe, yabateraga ubwoba, akababwira ko agiye kubica, ko azica n’imiryango yabo nibatamuha ibyo abasabye.

Ubushinjacyaha bwagarutse ku mikorere y’ibyaha biregwa Kazungu Denis birimo no gusambanya n’abagore, busabira uregwa igifungo cyo gufungwa burundu n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw.

Nyuma yo gusabirwa iki gihano, Kazungu Denis yabajijwe icyo akivugaho, abanza gusaba imbabazi abo yiciye abantu, Umuryango Nyarwanda ndetse na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Mu magambo ye, Kazungu yagize ati “Ndasaba imbabazi cyane cyane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuba yaradutoje kuba intore nkaba narabaye ikigwari. Yadutoje kwihangana ariko sinigeze mbigaragaza. Ndasaba imbabazi cyane cyane abana natwariye ababyeyi, n’ababyeyi natwariye abana babo.”

Kazungu kandi yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuzaca inkoni izamba, rukamugabanyiriza igihano, ntahanishwe gufungwa burundu.

Kazungu wiyemereye ko yishe abantu 13, yavuze ko ibi byaha byose yakoze, yabikoze wenyine, ati “Umugambi nawupanze ku giti cyanjye, nta wundi muntu twafatanyije. Ibikorwa bikomeye by’ubunyamaswa nakoze, nta kintu na kimwe navuga cyari gutuma nkora biriya. Si ubukene mvuge ko ari bwo bwabinteye njya gushaka amaramuko. Nta gisobanuro nabona ku cyo nari ngambiriye.”

Garleon NTAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru