Uwitwa Utumabahutu Etienne w’imyaka 64 y’amavuko wo mu Karere ka Ruhango yagwiriwe n’urukuta rw’inzu yubakaga, ahasiga ubuzima.
Uyu mugabo yari atuye mu Mudugudu wa Bwangacumu, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango, mu Karere ma Ruhango.
Inkuru y’urupfu rwa Utumubahutu rwahamijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars.
Aganira n’ikinyamakuru UMUSEKE yavuze ko nyakwigendera ubwo yubakaga inzu, urujuta rwamanutse ruramugwira.
Yavuze ko yabanje kuzahara ku buryo babanje kumujyana mu Kigo Nderabuzima cya Ruhango, bamwohereza bya Kinazi ahageze birananirana ahabwa indi transfert yo kujya kwivuriza mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare(CHUB), ahita yitaba Imana.
Ati “Yageze muri CHUB ejo kuwa gatandatu ashiramo umwuka.”
Kayitare avuga ko harimo gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka yatumye urukuta rw’iyo nzu rumugwaho.
Umurambo wa Nyakwigendera uracyari mu Bitaro kugirango ukorerwe isuzuma, akaba asize abana 3.
RadioTV10Rwanda