Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

“Ibikorwa byibasira UN ntibyemewe” – MONUSCO yamaganye abigaragambya muri RDC

radiotv10by radiotv10
11/02/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO, POLITIKI, UMUTEKANO
0
DRCongo: Habura gato ngo Abanyekongo birare mu mihanda babwiwe ibisa nko kubakanga
Share on FacebookShare on Twitter

Bintou Keita Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yamaganye imyigaragambyo yibasira ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye mu mujyi wa Kinshasa.

Ni nyuma y’uko tariki 10 Gashyantare 2024 urubyiruko rwabyukiye imbere ya Ambasade ya Amerika n’u Bufaransa, rutwika amapine ruvuga ko rurambiwe kwicwa, ibi bihugu ntibigire icyo bikora.

Ni inkundura yo kugaragaza ko amahanga ntacyo akora ku mutekano mucye uvugwa mu Burasirazuba bwa Congo yatangijwe n’ikipe y’umupira w’amaguru y’igihugu cya DRC mu mukino wabahuje n’ikipe y’igihugu cya Côte d’Ivoire, aho bakoze ikimenyetso kigaragaza gufunga umunwa cyangwa se guceceka mu gihe abantu barimo kwicwa.

Ni igikorwa cyakozwe n’abagize Guverinerma i Kinshasa, bucya urubyiruko mu mujyi wa Kinshasa rujya kwigaragambya imbere ya Ambasade ya Amerika n’u Bufaransa ndetse ikigo cy’Abafaransa cya Canal+ kiratwikwa.

Imodoka z’ibigo bikorera Umuryango w’Abibumbye zibasiwe, ndetse imodoka ya Ambasade ya Côte d’Ivoire iratwika.

Ambasade ya Côte d’Ivoire yagize iti”Ku wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024 mu mujyi wa Kinshasa abantu bibasiye imodoka ya Ambasade n’imiryango mpuzamahanga yemewe gukorera muri DRC. Imodoka ya Ambasade ya Côte d’Ivoire yarangijwe bikomeye, kandi ni ibikorwa bibangamiye ubuzima bwa muntu n’ibyabo. Ambasade ya Côte d’Ivoire ikaba isaba abaturage n’igihugu cyabo kwigengesera, kwirinda kujya mu tubari, no kwirinda kwambara imyenda igaragaza igihugu cyabo no kwirinda guhangana n’Abanyekongo.”

Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Bintou Keita, yamaganye urugomo rwibasira ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye.

Yagize ati “Ibikorwa byibasira abakozi b’Umuryango w’Abibumbye n’imiryango yabo ntibyemewe.”

Yibukije ko kwibasira abakozi b’Umuryango w’Abibumbye n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bibangamira akazi ka MONUSCO irimo gufasha ingabo za FARDC guhangana n’umutwe wa M23, asaba Leta ya Kinshasa guhagarika ibi bikorwa n’ababigiramo uruhare bagakurikiranwa.

Umwe mu rubyiruko ruvuga ko ruharanira uburenganzira bw’abaturage witwa
Patrick Ricky Paluku, mu butumwa yoherereje abigaragambya, yagize ati “Ubu hagiye gukurikiraho Ambasade y’u Bufaransa nyuma ya Ambasade ya Amerika i Kinshasa, dushyire ubwenge ku gihe dutwike Ambasade zose za Amerika, France, Ubwongereza, Pologne n’imodoka zose za MONUSCO, PAM na UNHCR. Muri makeya ikintu cyose cy’Umuryango w’Abibumbye muri RDC harimo n’imiryango mpuzamahanga nterankunga ibakorera muri serivisi z’ubutasi.”

Mu butumwa Paluku Ricky Patrick yanyujije muri gurupe za Whatsapp tariki 9 Gashyantare 2024, yari yavuze ko kwigaragambya bidahagije ahubwo hakwiye kugira ibikorwa byangiza inyungu z’ibihugu bishinjwa gushyigikira u Rwanda, avuga ko hakwiye kwibasirwa ikigo cy’Abafaransa Canal+, guhombya ingendo z’indenge zikorera muri RDC hamwe n’ibigo by’ubucuruzi bikorera muri iki gihugu.

Kimwe mu bikomeje kuzamura uburakari bw’abaturage ni uburyo inyeshyamba za M23 zikomeje gutsinda ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bayo, bakavuga ko irimo gufashwa n’u Rwanda.

Icyakora abandi baturage bavuga ko Leta ya Kinshasa yagombye guca bugufi ikabumva bakaganira amahoro akagaruka, mu gihe abandi bavuga ko bashyigikiye Leta yabo yanze imishyikirano ahubwo bagomba gutera u Rwanda bakarutsinda.

Nubwo Leta ya Kinshasa ikomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ubuyobozi bwa M23 butangaza ko burwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bamaze imyaka 30 mu buhunzi mu bihugu byo mu Karere, abandi bakaba bicwa na FDLR n’indi mitwe ifite ingengabitecyerezo ya Jenoside mu Burasirazuba bwa Congo.

Ubuyobozi bwa M23 busaba ko imitwe yitwaza intwaro y’abanyamahanga icyurwa mu bihugu byabo, naho imitwe yo mu gihugu igasubizwa mu buzima busanzwe, impunzi zose zigacyurwa mu gihugu ndetse zikarindirwa umutekano.

RadioTV10Rwanda 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − 8 =

Previous Post

Umugabo yagwiriwe n’urukuta rw’inzu arapfa

Next Post

Ubuyobozi bwa RTDA bwagaragaje ingano y’ibirometero byubatswe mu myaka 30

Related Posts

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Ibitero by’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) uhanganye n’igisirikare cya Leta muri Sudani, byatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, bimaze guhitana...

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

by radiotv10
15/07/2025
0

Muhammadu Buhari, wabaye Perezida wa Nigeria, witabye Imana ku  myaka 82 azize uburwayi yari amaranye igihe, akagwa mu Bwongereza, umubiri...

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

by radiotv10
15/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo ingabo za DRC, rukomeje kurangwa n’ibikorwa by’ubwicanyi bukorerwa abaturage b’abasivile, ndetse rukaba...

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

Umunyemari uzwi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Zari Hassan wiyita Boss Lady wanabyaranye n’umuhanzi w’ikirangirire Diamond Platnumz avuga ko muri...

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

by radiotv10
14/07/2025
0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko hari ibihano biteganyijwe mu gihe...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
“Nabonye ntacyo naha igihugu cyanjye, uretse kucyitura nkagiha imbaraga zanjye”-Umupfumu yubatse umuhanda

Ubuyobozi bwa RTDA bwagaragaje ingano y’ibirometero byubatswe mu myaka 30

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.