Friday, May 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Iyo udafite ukurusha ntunagire uwo urusha ntacyo uba ukora-Umuhanzi ubirambyemo yacyebuye ab’ubu

radiotv10by radiotv10
16/02/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Iyo udafite ukurusha ntunagire uwo urusha ntacyo uba ukora-Umuhanzi ubirambyemo yacyebuye ab’ubu
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi ubirambyemo, Makanyaga Abdul yasabye abahanzi b’iki gihe bumvikana mu ihangana ritagamije icyiza, kubireka, ahubwo bakimakaza urukundo rwo gufatanya kuko batanganya ubushobozi.

Makanyaga Abdul yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2024 mu biganiro byahuje abayobozi muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi barimo Minisitiri Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, byagarukaga ku byafasha ubuhanzi buteza imbere ababukora n’Igihugu.

Uyu muhanzi wo hambere yavuze ko kimwe mu byatumye akomeza gukora ubuhanzi we na bagenzi be bo hambere, ari urukundo bagiriranaga.

Yatanze urugero rw’umuhanzi nyakwigendera Sebanani Andre wakoraga kuri Radiyo Rwanda, ari n’umuhanzi, ariko ko ari we wamufashije kugira ngo ibihangano bye bimenyekane.

Ati “Najyagayo kuko ari bo bafataga indirimbo bakanazitambutsa, kandi akazitambutsa, nta mashyari ashyizemo, nta ‘beef’ z’iki gihe.”

Yaboneyeho guha ubutumwa abahanzi bo muri iki gihe, abasaba kugirirana urukundo, bakirinda ibi byo guhangana ‘Beef’ bigamije gupyinagaza inganzo y’umwe, kugira ngo iy’undi izamuke, avuga ko ahubwo bakwiye gufatanya, byaba ari byiza kurushaho, kuko badafite ubushobozi bungana.

Makanyaga Abdul yagize ati “Iyo udafite ukurusha ngo na we ugire uwo urusha, ntacyo uba uri gukora.”

Makanyaga kandi yasabye abahanzi kujya barangwa n’ubupfura, kuko ubwabwo bwabafasha kwirinda ayo mashyari, kandi bugatuma baramba mu buhanzi bwabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + eleven =

Previous Post

Igisirikare cya Uganda cyatanze umucyo ku ifoto y’ibifaru n’abasirikare bacyo yifashishijwe gishinjwa gufasha M23

Next Post

Bwa mbere u Rwanda rwavuze ku kuba Igisirikare cy’u Burundi cyarinjiye mu bufatanye burimo FDLR

Related Posts

Umuryango w’ikirangirire Rihanna washyize hanze inkuru y’ibyishimo witegura yatunguye benshi

Umuryango w’ikirangirire Rihanna washyize hanze inkuru y’ibyishimo witegura yatunguye benshi

by radiotv10
06/05/2025
0

Umuhanzikazi w’ikirangirire, Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna, we n’umugabo we A$AP Rocky baritegura kwibaruka umwana wa gatatu, uje agwa...

Umuhangamideri Moses Turahirwa kuva yakongera gutabwa muri yombi yongeye kugaragara

Umuhangamideri Moses Turahirwa kuva yakongera gutabwa muri yombi yongeye kugaragara

by radiotv10
06/05/2025
0

Turahirwa Moses uzwi mu ruganda rwo guhanga imideri wanashinze inzu ya Moshions, akaba aherutse kongera gutabwa muri yombi ku nshuro...

Seven tips for a happy marriage

Seven tips for a happy marriage

by radiotv10
05/05/2025
0

There are so many ways one could sustain a relationship with their partner to build a happy marriage and a...

Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

Amagambo aryohereye Umuhanzikazi Vestine yakoresheje ataka umugabo we yanagaragaje itariki y’ubukwe bwabo

by radiotv10
05/05/2025
0

Umuhanzikazi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yashyize hanze itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we w'Umunya-Burkina Faso Ouedraogo, yongera...

Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

by radiotv10
02/05/2025
0

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine uhuriye mu itsinda rimwe n’umuvandimwe Dorcas, yamaze kongera izina ry’umugabo we...

IZIHERUKA

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda
Uncategorized

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bwa mbere u Rwanda rwavuze ku kuba Igisirikare cy’u Burundi cyarinjiye mu bufatanye burimo FDLR

Bwa mbere u Rwanda rwavuze ku kuba Igisirikare cy’u Burundi cyarinjiye mu bufatanye burimo FDLR

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.