Monday, August 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Menya ibyemerejwe mu nama yarimo Abakuru b’Ibihugu barimo Perezida Kagame na Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
17/02/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Menya ibyemerejwe mu nama yarimo Abakuru b’Ibihugu barimo Perezida Kagame na Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame na bagenzi be bo mu karere barimo Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuriye mu nama yiga ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bw’iki Gihugu, yemeje ko hagomba kubyutswa ibiganiro hagati y’u Rwanda na DRC.

Iyi nama yabereye i Addis Ababa ku Cyicaro Gikuru cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, aho aba Bakuru b’Ibihugu bitabiriye Inteko Rusange isanzwe ya 37 y’uyu Muryango.

Baboneyeho guhurira mu nama itaguye yayobowe na Perezida wa Angola, João Lourenço usanzwe ari umuhuza mu bibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, avuga ko iyi nama “yari igamije gushakira umuti imizi y’ibibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa DRC, irimo imiyoborere mibi, irondabwoko ndetse n’ibikorwa by’ihohoterwa.”

Uretse Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; bari muri iyi nama, yarimo kandi Perezida William Ruto wa Kenya, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, João Lourenço wa Angola wari uyiyoboye, ndetse na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

Perezida wa Angola, João Lourenço agaruka ku ntego y’iyi nama, yavuze ko igamije gushaka uburyo intambara ihanganishije FARDC na M23, ihagarara, kandi hakongera kuba ibiganiro hagati y’u Rwanda na DRC.

Yagize ati “Hagomba no kurebwa inzira z’ibiganiro bihuza Perezida Paul Kagame na mugenzi we Tshisekedi kuko ibibazo by’umutekano bikomeje gukaza umurego.”

Perezida Felix Tshisekedi wakunze gushinja u Rwanda kugira uruhare mu bibazo by’umutekano biri mu Gihugu cye, muri iyi nama yongeye kubivuga nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri DRC.

Perezidansi ya DRC, ivuga ko “Iyi nama yaganiriye kandi ku kongera kubura ibiganiro byubaka kandi by’ubwiyunge hagati ya RDC n’u Rwanda, guhagarika imirwano byihuse ndetse no kuba M23 yava mu bice yafashe, hagatangizwa uburyo bwo gusubiza mu buryo uyu mutwe.”

Iyi nama ibaye mu gihe imirwano ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC yarafashe indi sura, nyuma y’uko DRC yiyambaje izindi ngabo zirimo iz’u Burundi ndetse n’iza SADC, zose zikomeje kurwana zinafatanya n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR.

Iyi nama ibaye kandi nyuma y’amezi abiri Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yongeye kuvuga ko naramuka yongeye gutorerwa manda ye ya kabiri, yanamaze gutsindira, azatera u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Abayobozi bakuru bayo nka Perezida Paul Kagame wakunze kugaragaza ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, yanavuze ko ruzakomeza kurinda ubusugire bwarwo, ku buryo nta cyahungabanya umutekano w’Abaturarwanda, kuko uko cyaza kimeze kose, inzego z’umutekano z’u Rwanda zihagaze bwuma, kuba zagisubizayo.

Perezida Kagame yari muri iyi nama
Na Tshisekedi
Iyi nama yayobowe na Perezida wa Angola
Na William Ruto wa Kenya yarimo
Yarimo kandi na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + two =

Previous Post

Bwa mbere u Rwanda rwavuze ku kuba Igisirikare cy’u Burundi cyarinjiye mu bufatanye burimo FDLR

Next Post

Igikekwa ku nkongi idasanzwe yadutse mu gicuku ikibasira isoko ry’Inkambi ya Kigeme

Related Posts

Eng.-The US has temporarily suspended the issuance of visas for all Burundian nationals

Eng.-The US has temporarily suspended the issuance of visas for all Burundian nationals

by radiotv10
04/08/2025
0

The Embassy of the United States of America in Burundi has announced that the country has temporarily suspended visas for...

Menya impamvu America yahagaritse Viza ku Barundi bose bashaka kujyayo

Menya impamvu America yahagaritse Viza ku Barundi bose bashaka kujyayo

by radiotv10
04/08/2025
0

Ibiro bya Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America mu Burundi, byatangaje ko iki Gihugu cyahagaritse by’agateganyo viza ku Barundi...

Ubwato bwarimo abimukira barenga 150 bwarohamye benshi barapfa abandi baburirwa irengero

Ubwato bwarimo abimukira barenga 150 bwarohamye benshi barapfa abandi baburirwa irengero

by radiotv10
04/08/2025
0

Ubwato bwarimo abimukira b’Abanya-Ethiopia 154 bwarohamye muri Yemen, abagera kuri 68 baboneka bapfuye, mu gihe abandi barenga 70 baburiwe irengero....

DRC: Ishyaka rya Kabila ryagaragaje igiteye impungenge nyuma yuko atangiye kuburanishwa

DRC: Ishyaka rya Kabila ryagaragaje igiteye impungenge nyuma yuko atangiye kuburanishwa

by radiotv10
04/08/2025
0

Ishyaka FCC (Front Commun pour le Congo) rya Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko...

General Muhoozi yongeye gushimangira urwo akunda u Rwanda agaragaza uwo arukundamo by’umwihariko

General Muhoozi yongeye gushimangira urwo akunda u Rwanda agaragaza uwo arukundamo by’umwihariko

by radiotv10
04/08/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yongeye gushimangira ko akunda u Rwanda kandi arufasha nko mu rugo ha...

IZIHERUKA

Ubutumwa bwa FERWAFA kuri ‘Mama Mukura’ wari umukunzi wa ruhago witabye Imana bitunguranye
FOOTBALL

Ubutumwa bwa FERWAFA kuri ‘Mama Mukura’ wari umukunzi wa ruhago witabye Imana bitunguranye

by radiotv10
04/08/2025
0

Eng.-The US has temporarily suspended the issuance of visas for all Burundian nationals

Eng.-The US has temporarily suspended the issuance of visas for all Burundian nationals

04/08/2025
How Nyarugunga residents built roads, a school, and a legacy of unity

How Nyarugunga residents built roads, a school, and a legacy of unity

04/08/2025
Menya impamvu America yahagaritse Viza ku Barundi bose bashaka kujyayo

Menya impamvu America yahagaritse Viza ku Barundi bose bashaka kujyayo

04/08/2025
Uwakiniraga APR yazamuye impaka nyuma yo kuvuga uko abona umukino uzayihuza na Rayon uzagenda

Uwakiniraga APR yazamuye impaka nyuma yo kuvuga uko abona umukino uzayihuza na Rayon uzagenda

04/08/2025
Amayobera ku ndwara yatumye umunyabigango ‘Yantare’ urinda The Ben ajyanwa kwa muganga

Amayobera ku ndwara yatumye umunyabigango ‘Yantare’ urinda The Ben ajyanwa kwa muganga

04/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igikekwa ku nkongi idasanzwe yadutse mu gicuku ikibasira isoko ry’Inkambi ya Kigeme

Igikekwa ku nkongi idasanzwe yadutse mu gicuku ikibasira isoko ry'Inkambi ya Kigeme

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bwa FERWAFA kuri ‘Mama Mukura’ wari umukunzi wa ruhago witabye Imana bitunguranye

Eng.-The US has temporarily suspended the issuance of visas for all Burundian nationals

How Nyarugunga residents built roads, a school, and a legacy of unity

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.