Wednesday, July 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwavuze icyo rudashobora gusabira imbabazi cyangwa uruhushya

radiotv10by radiotv10
19/02/2024
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
U Rwanda rwavuze icyo rudashobora gusabira imbabazi cyangwa uruhushya
Share on FacebookShare on Twitter

U Rwanda ruvuga ko rudateze gucira bugufi cyangwa gusabira imbabazi kurinda umutekano w’Abanyarwanda, cyangwa ngo rusabire uruhushya kwirwanaho mu gihe hari ugerageje kuwuhungabanya.

Perezida wa Repubulika y’u Rwamda, Paul Kagame mu cyumweru gishize yari i Addis Ababa mu Nteko Rusange isanzwe ya 37 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Muri iyi Nteko kandi, habayeho inama itaguye yize ku bibazo by’umutekano bimaze iminsi biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi nama yitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, William Ruto wa Kenya, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, ndetse na João Lourenço wa Angola wari uyiyoboye.

Ni inama yemerejwemo ko imirwano iri mu burasirazuba bwa DRC ihagarara, kandi u Rwanda n’iki Gihugu, bikongera kuganira, ndetse Guverinoma ya Congo yongera gusabwa kuganira n’umutwe wa M23.

Ni inama yongeye guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi wari uherutse kuvuga ko bazongera guhurira mu Ijuru, aho uyu Mukuru wa Congo kandi yavuze kenshi ko yifuza gutera u Rwanda.

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Stephanie Nyomabyire, agaruka ku ngingo nkuru Perezida Kagame yagarutseho muri Nteko y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yavuze ko Umukuru w’u Rwanda “yatanze ubutumwa busobanutse.”

Perezida Kagame mu cyumweru gishize ubwo yari muri AU Summit

Stephanie yavuze ko Perezida Kagame yatangaje ko “U Rwanda rutazajijinganya cyangwa ngo rusabire imbabazi kurinda umutekano w’abaturage barwo. Yewe ntiduteze no gusabira uruhushya rwo kubikora.”

Yakomeje avuga ko Rwanda nk’Igihugu cyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga Miliyoni imwe “nta na kimwe cyangwa uwo ari we wese ushobora kubidusubizamo.”

Ikindi kandi Perezida Kagame yagarutseho, ni ukuba umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda, warinjijwe mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bitYo ko iki kibazo kigomba gushakirwa umuti.

U Rwanda kandi ruvuga ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahimbye ikinyoma ko u Rwanda rufite ukuboko mu bibazo biri muri kiriya Gihugu, none ikaba yaramaze kwisanisha n’ibyo binyoma.

Stephanie yavuze kandi ko “u Rwanda rukomeje gushyigikira inzira y’amahoro, binyuze mu myanzuro yemejwe n’akarere.”

Kuri iki Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yashyize hanze itangazo, ivuga ko itewe impungenge bikomeye no kuba DRC ikomeje kurenga ku myanzuro yafatiwe i Luanda n’i Nairobi.

U Rwanda rwasobanuye ko igisirikare cya DRC (FARDC) gikomeje gukorana n’umutwe wa FDLR, ndetse ko uyu mutwe ufite ingengabitekerezo ya Jenoside nk’iyo wasize ukoze mu Rwanda mu 1994, wamaze kwinjizwa byuzuye muri FARDC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

Kayonza: Bavuze ibyo batungujwe ku munsi w’Intwari bifuza ko bitazongera

Next Post

Hatangajwe umubare w’abafatiwe mu mukwabu w’abakekwaho ubujura butakwa na benshi

Related Posts

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
30/07/2025
0

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

by radiotv10
30/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 48 wari uzwiho ubusinzi, yasanzwe yapfuye mu mukingo wa metero zirindwi mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka...

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba Guverinoma y’u Rwanda yaremeye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro na...

IZIHERUKA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
MU RWANDA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
30/07/2025
0

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

30/07/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe umubare w’abafatiwe mu mukwabu w’abakekwaho ubujura butakwa na benshi

Hatangajwe umubare w’abafatiwe mu mukwabu w’abakekwaho ubujura butakwa na benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.