Abakora akazi ko gutwara abantu n’imizigo ku magare [Abanyonzi] mu mujyi wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko iyo bafashwe barengeje amasaha bahawe, bacibwa amande bakanafatirwa amagare bakayasubizwa nyuma y’ukwezi, bakavuga ko ari igihano kiremereye ugereranyije n’ikosa.
Aba banyonzi basabwe kutarenza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00’) bakiri mu kazi, bavuga ko iyo hari abayirengeje, basabwa kwishyura amande, ubundi bagategereza ukwezi kose kugira ngo basubizwe amagare yabo.
Umwe yagize ati “Iyo badutwariye amagare byibura barimarana ukwezi. Wagenda wasaba Polisi igare ngo ‘muzagaruke tuzaba tubabwira’. Urumva igare rimara ukwezi ryinjiza amafaranga ibihumbi bitatu cyangwa bine ku munsi, ubwo mu kwezi urumva ararenga ibihumbi ijana na mirongo…”
Undi ati “Niba bagufashe ku itariki ya mbere, ugomba kugaruka ku itariki ya mbere [z’ukundi kwezi]. Urumva umaze ukwezi utunze urugo, wishyura inzu, uhaha, wasanga abana baranambye.”
Aba banyonzi bavuga ko batumva impamvu amagare yabo amara ukwezi, nyamara baba banishyuye amande, bagasaba ko hagumishwaho igihano kimwe cy’amande, ariko ibyo binyamitende byabo bigakomeza gukora.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko ubusanzwe ibihano nk’ibi byemerezwa n’Inama Njyanama z’Uturere, bityo ko uru rwego rugiye kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza kugira ngo bumenye neza igihe cyemejwe na Njyanama y’aka Karere
Ati “Aya mabwiriza yashyizweho na Njyanama z’Uturere, usanga rero ateganya ati ‘Niba wenda umuntu yarengeje amasaha ya saa kumi n’ebyiri ahanishwa amande angana gutya no kumara iminsi ingana gutya igare batararimusubiza’.”
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10