M23 yangeye gukora igishimangira ubushobozi bwayo nubwo uruhande bahanganye rwakajije imirwano

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 uravugwaho gufata ibindi bice muri Teritwari ya Rutshuru, nyuma y’uko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’ingabo zirimo iz’u Burundi n’iza SADC, bakajije imirwano.

Kuva mu ntangiro z’iki cyumweru, imirwano ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC ubu iri gukorana n’ingabo za SADC n’iz’u Burundi, yakajije umurego nyuma y’uko Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu bya SADC bohereje ingabo, bahuriye muri Congo mu nama yo guha imbaraga uru rugamba.

Izindi Nkuru

Umutwe wa M23 muri iki cyumweru, wagiye utabaza, uvuga ko ubu bufatanye bw’uruhande bahanganye, rukomeje kugaba ibitero simusiga mu bice bituwemo n’abaturage.

Abakurikiranira hafi iyi mirwano, baremeza ko kuri uyu wa Kane Umutwe wa M23 wafashe agace ka Kibirizi ko muri Sheferi ya Bwito muri Teritwari ya Rutshuru.

Umwe mu banyamakuru bakurikirana iby’uru rugamba, yatambukije ubutumwa kuri X, agira ati “Kuri uyu wa Kane Kibirizi yamaze kujya mu maboko ya M23, nyuma yo gufata Nyanzale, n’utundi duce twinshi two muri Lokarite ya Bwito muri Rutshuru.”

Uyu mutwe wa M23 wakunze kuvuga ko utazihanganira na rimwe ko uruhande bahanganye rukomeza kwica abaturage, ahubwo ko uzajya ujya kurwanya aho abawurwanya baturutse, uherutse no kugaragaza ko abaturage bo mu bice ugenzura, babayeho mu kwishyira ukizana, ndetse bakaba bakora ibikorwa by’iterambere nk’Umuganda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru