Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibivugwa ku bakinnyi b’imwe mu makipe akomeye bamaze amezi 5 batazi uko umushahara usa

radiotv10by radiotv10
08/03/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibivugwa ku bakinnyi b’imwe mu makipe akomeye bamaze amezi 5 batazi uko umushahara usa
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Kiyovu Sports igiye gukina umukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona na Etoile de l’Est, biravugwa ko yajyanye abakinnyi bakiri bato, kuko bamwe mu bakuru banze kujyana na yo kubera kumara igihe kinini badahembwa.

Amakuru agera mu ishami rya Siporo kuri RADIOTV10, avuga ko abakinnyi b’iyi Kipe ya Kiyovu Sports, bamaze amezi atanu badahembwa.

Ni mu gihe iyi kipe y’Abanyamujyi uyu munsi igomba gukina umukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Rwanda, aho yakirwa na Etoile de l’Est mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Hari amakuru avuga kandi ko bamwe mu bakinnyi bakuru banakomeye, banze kujyana n’iyi kipe ubwo yafataga urugendo yerecyeza mu burasirazuba kuri uyu wa Kane tariki 07 Werurwe 2024, kubera kumara iki gihe cyose badahembwa.

Ibi byatumye Kiyovu Sports yiyambaza abakinnyi bakiri bato badasanzwe bakina mu ikipe ya mbere, aho ari bo bemeye kujyana n’iyi kipe.

Ibibazo by’amikoro bimaze igihe muri Kiyovu Sports, byatangiye gushinga imizi kuva Mvukiyehe Juvenal wari Perezida wayo, yayivamo ikaza kuyoborwa n’uwitwa General na we waje kwegura.

Iyi kipe isanzwe iri mu zikomeye mu Rwanda ndetse ikaba iza mu zifite abakunzi benshi, igiye gukina umukino w’umunsi wa 24 iri ku mwanya wa karindwi.

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − seven =

Previous Post

Abasirikare b’u Rwanda basoje imyitozo y’injyanamuntu y’Ibihugu 23 yatanzwe n’igisirikare cya America

Next Post

America yahaye itegeko uyoboye Igihugu kimazemo iminsi umwiryane

Related Posts

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wamenyekanye mu biganiro bya siporo, yashyize hanze abakinnyi 11 n’umutoza abona b’ibihe byose banyuze mu mupira...

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru 'Rwanda Premier League', rwatangaje ibihano bishya bizaja bihabwa abarenga ku mategeko n’amabwiriza mu mwaka...

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

by radiotv10
11/09/2025
0

Abakinnyi ba APR FC bavuye mu makipe y’Ibihugu, bahise basanga bagenzi babo muri Tanzania aho iyi kipe iri mu mikino...

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

by radiotv10
10/09/2025
0

Ibikorwa bidakwiye byakozwe n’abafana b’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo kwangiza Sitade yabo, bishobora gutuma hafatwa ibihano...

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

by radiotv10
10/09/2025
0

Nyuma yuko Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) Shema Ngoga Fabrice yizeje Amavubi kubakandira akanyenyeri nyuma yo gutsinda Zimbabwe, amakuru...

IZIHERUKA

Rwanda’s exports dropped by 12.5%
MU RWANDA

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

by radiotv10
17/09/2025
0

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
America yahaye itegeko uyoboye Igihugu kimazemo iminsi umwiryane

America yahaye itegeko uyoboye Igihugu kimazemo iminsi umwiryane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.