Sunday, July 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibivugwa ku bakinnyi b’imwe mu makipe akomeye bamaze amezi 5 batazi uko umushahara usa

radiotv10by radiotv10
08/03/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibivugwa ku bakinnyi b’imwe mu makipe akomeye bamaze amezi 5 batazi uko umushahara usa
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Kiyovu Sports igiye gukina umukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona na Etoile de l’Est, biravugwa ko yajyanye abakinnyi bakiri bato, kuko bamwe mu bakuru banze kujyana na yo kubera kumara igihe kinini badahembwa.

Amakuru agera mu ishami rya Siporo kuri RADIOTV10, avuga ko abakinnyi b’iyi Kipe ya Kiyovu Sports, bamaze amezi atanu badahembwa.

Ni mu gihe iyi kipe y’Abanyamujyi uyu munsi igomba gukina umukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Rwanda, aho yakirwa na Etoile de l’Est mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Hari amakuru avuga kandi ko bamwe mu bakinnyi bakuru banakomeye, banze kujyana n’iyi kipe ubwo yafataga urugendo yerecyeza mu burasirazuba kuri uyu wa Kane tariki 07 Werurwe 2024, kubera kumara iki gihe cyose badahembwa.

Ibi byatumye Kiyovu Sports yiyambaza abakinnyi bakiri bato badasanzwe bakina mu ikipe ya mbere, aho ari bo bemeye kujyana n’iyi kipe.

Ibibazo by’amikoro bimaze igihe muri Kiyovu Sports, byatangiye gushinga imizi kuva Mvukiyehe Juvenal wari Perezida wayo, yayivamo ikaza kuyoborwa n’uwitwa General na we waje kwegura.

Iyi kipe isanzwe iri mu zikomeye mu Rwanda ndetse ikaba iza mu zifite abakunzi benshi, igiye gukina umukino w’umunsi wa 24 iri ku mwanya wa karindwi.

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

Abasirikare b’u Rwanda basoje imyitozo y’injyanamuntu y’Ibihugu 23 yatanzwe n’igisirikare cya America

Next Post

America yahaye itegeko uyoboye Igihugu kimazemo iminsi umwiryane

Related Posts

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

by radiotv10
04/07/2025
0

Mu birori byo kwizihiza imyaka 32 ishize hashinzwe Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, byabereye ku Mulindi ahavukiye iyi kipe,...

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

by radiotv10
03/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC inafite igikombe cya Shampiyona initegura kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika, yatangiye imyitozo igaragaramo...

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

by radiotv10
02/07/2025
0

Umukinnyi wa Basketball, Obadiah Noel ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America, wakiniye ikipe ya APR BBC mu mikino ya...

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

by radiotv10
27/06/2025
0

Nyuma y'iminsi myinshi hibazwa ahazaza ha kizigenza Cristiano Ronaldo dore ko yari afite amasezerano azarangirana n’uku kwezi, byarangiye yemeye kuguma...

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

by radiotv10
27/06/2025
0

Ikipe ya Police Volleyball Club yafunguye ku mugaragaro irerero (academy) ryayo ry’abahungu n’abakobwa, mu kigo cy’Amashuri cya Lycée de Kigali,...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
America yahaye itegeko uyoboye Igihugu kimazemo iminsi umwiryane

America yahaye itegeko uyoboye Igihugu kimazemo iminsi umwiryane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.