Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ingabo zagiye gufasha FARDC zagaragaje icyo ziri kuyikorera kigamije kuyizamura imirwanire mu rugamba

radiotv10by radiotv10
14/03/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Ingabo zagiye gufasha FARDC zagaragaje icyo ziri kuyikorera kigamije kuyizamura imirwanire mu rugamba
Share on FacebookShare on Twitter

Ingabo zagiye mu butumwa bw’Umuryango Ugamije Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zavuze ko zikomeje guha imyitozo abasirikare ba FARDC, mu rwego rwo kuzamura urwego rwayo mu mirwanire.

Ni nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amafoto agaragaza izi ngabo za SADC ziri mu butumwa bwiswe ‘SAMIDRC’ ziri gutoza abasirikare ba FARDC.

Mu butumwa bwatangajwe n’Ubunyamabanga Bukuru bwa SADC, bwatangaje ko izi ngabo ziri gufasha FARDC guhasyha umutwe wa M23, koko zikomeje guha imyitozo abasirikare ba Congo.

Muri ubu butumwa, ubunyamabanga bwa SADC bwagize buti “Nka bimwe mu bikubiye mu butumwa, SAMIDRC ikomeje guha imyitozo igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu bikorwa bitandukanye.”

Ubutumwa bw’Ubunyamabanga bukuru bwa SADC, bukomeza bugira buti “Imyitozo igamije kuzamura urwego mu mirwanire ndetse n’imikoranire ya SADC.”

Ingabo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri ubu butumwa SADC, zirimo izaturutse muri Tanzania, Afurika y’Epfo na Malawi.

Ingabo za Afurika y’Epfo ziri muri ubu butumwa, ziherutse gutaka zivuga ko hari bamwe mu basirikare bazo basize ubuzima mu rugamba bari gufashamo FARDC guhangana na M23.

Ni ubutumwa buherutse gushyigikirwa n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mu nama iherutse guterana, aho u Rwanda rwari rwasabye uyu Muryango kutabushyigikira kubera inenge rububonaho.

Guverinoma y’u Rwanda mu ibaruwa yari yandikiye Afurika Yunze Ubumwe, yagaragazaga ko izi ngabo zigiye gukorana n’ubufatanye burimo imitwe yitwaje intwaro irimo n’uw’iterabwoba wa FDLR urimo bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Nanone kandi u Rwanda rwagaragaje ko hasanzwe hariho inzira z’amahoro zafashwe zo gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, zirimo izemerejwe i Luanda muri Angola ndetse n’iz’i Nairobi muri Kenya, kandi ko zari zatangiye gukoreshwa ndetse zaranatangiye gutanga icyizere, ku buryo kuba hakoreshejwe inzira za gisirikare biteye impungenge.

Nanone kandi u Rwanda rwavugaga ko ubu bufatanye bwa FARDC burimo na FDLR, butahwemye kugaragaza ko bunafite umugambi wo guhungabanya umutekano warwo, bityo ko izindi ngabo zije kubutera ingabo mu bitugu zidakwiye gushyigikirwa.

Ingabo za SADC ziri guha imyitozo FARDC kugira ngo babashe guhashya M23
Babaha n’amasomo
Banabigisha kurashisha imbunda za rutura

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + twelve =

Previous Post

Andi mahirwe yasekeye umuhanzi ukomeje kuba nk’inyenyeri ya muzika Nyarwanda

Next Post

Sudan: Hatangajwe umubare ukanganye w’abana n’abagore bashobora guhitanwa n’inzara

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Sudan: Hatangajwe umubare ukanganye w’abana n’abagore bashobora guhitanwa n’inzara

Sudan: Hatangajwe umubare ukanganye w'abana n'abagore bashobora guhitanwa n’inzara

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.