Ingabo zagiye gufasha FARDC zagaragaje icyo ziri kuyikorera kigamije kuyizamura imirwanire mu rugamba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ingabo zagiye mu butumwa bw’Umuryango Ugamije Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zavuze ko zikomeje guha imyitozo abasirikare ba FARDC, mu rwego rwo kuzamura urwego rwayo mu mirwanire.

Ni nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amafoto agaragaza izi ngabo za SADC ziri mu butumwa bwiswe ‘SAMIDRC’ ziri gutoza abasirikare ba FARDC.

Izindi Nkuru

Mu butumwa bwatangajwe n’Ubunyamabanga Bukuru bwa SADC, bwatangaje ko izi ngabo ziri gufasha FARDC guhasyha umutwe wa M23, koko zikomeje guha imyitozo abasirikare ba Congo.

Muri ubu butumwa, ubunyamabanga bwa SADC bwagize buti “Nka bimwe mu bikubiye mu butumwa, SAMIDRC ikomeje guha imyitozo igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu bikorwa bitandukanye.”

Ubutumwa bw’Ubunyamabanga bukuru bwa SADC, bukomeza bugira buti “Imyitozo igamije kuzamura urwego mu mirwanire ndetse n’imikoranire ya SADC.”

Ingabo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri ubu butumwa SADC, zirimo izaturutse muri Tanzania, Afurika y’Epfo na Malawi.

Ingabo za Afurika y’Epfo ziri muri ubu butumwa, ziherutse gutaka zivuga ko hari bamwe mu basirikare bazo basize ubuzima mu rugamba bari gufashamo FARDC guhangana na M23.

Ni ubutumwa buherutse gushyigikirwa n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mu nama iherutse guterana, aho u Rwanda rwari rwasabye uyu Muryango kutabushyigikira kubera inenge rububonaho.

Guverinoma y’u Rwanda mu ibaruwa yari yandikiye Afurika Yunze Ubumwe, yagaragazaga ko izi ngabo zigiye gukorana n’ubufatanye burimo imitwe yitwaje intwaro irimo n’uw’iterabwoba wa FDLR urimo bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Nanone kandi u Rwanda rwagaragaje ko hasanzwe hariho inzira z’amahoro zafashwe zo gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, zirimo izemerejwe i Luanda muri Angola ndetse n’iz’i Nairobi muri Kenya, kandi ko zari zatangiye gukoreshwa ndetse zaranatangiye gutanga icyizere, ku buryo kuba hakoreshejwe inzira za gisirikare biteye impungenge.

Nanone kandi u Rwanda rwavugaga ko ubu bufatanye bwa FARDC burimo na FDLR, butahwemye kugaragaza ko bunafite umugambi wo guhungabanya umutekano warwo, bityo ko izindi ngabo zije kubutera ingabo mu bitugu zidakwiye gushyigikirwa.

Ingabo za SADC ziri guha imyitozo FARDC kugira ngo babashe guhashya M23
Babaha n’amasomo
Banabigisha kurashisha imbunda za rutura

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru