Monday, September 9, 2024

Andi mahirwe yasekeye umuhanzi ukomeje kuba nk’inyenyeri ya muzika Nyarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Bruce Melodie ukomeje guhirwa mu bikorwa bye bya muzika nyuma yo gukorana indirimbo n’umuraperi rurangiranwa Shaggy, agiye kongera kugaragara mu kiganiro mpuzamahanga cyo muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, agiye kugaragara mu kiganiro kizwi nka ‘Good Morning America’ gitambuka kuri Televiziyo ya ABC TV ikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za America no ku Isi.

Iki kiganiro kizagaragaramo Bruce Melodie ari kumwe na Shaggy, kijya gitumirwamo ibyamamare mpuzamahanga bikomeye ku Isi.

Bruce Melodie na Shaggy bazaba bari muri iki kiganiro mu cyumweru gitaha tariki 18 Werurwe 2024, nk’uko yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga.

Muri ubu butumwa buherekejwe n’ifoto ye na Shaggy, Bruce Melodie yagize ati “Abahanzi banyu Umunyarwanda n’Umunya-Jamaica, bagiye kongera gufata New York! Muzashyire kuri ABC tariki 18 Werurwe saa moya ku isaha ngengamasaha ubwo tuzaririmba ‘When She’s Around (Funga Macho)’ imbonankubone.”

Bruce Melodie agiye gukorera ibindi bikorwa muri Leta Zunze Ubumwe za America ku nshuro ya gatatu, nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize yitabiriye ibitaramo yagiye akorana na Shaggy ndetse n’ibindi yakoze mu minsi mikuru isoza umwaka ushize.

Indirimbo Funga Macho yaguriye amarembo Bruce Melodie, imaze umwaka igiye hanze, yayisubiranyemo na Shaggy bakora iyo bise ‘When she’s around’, yamamaye mu buryo budasanzwe.

Blandy Star
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts