Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Iby’ingenzi wamenya ku mpinduka mu mushinga w’itegeko ry’umuryango ryikije kuri gatanya n’ibyazamuye impaka

radiotv10by radiotv10
19/03/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Twinjire mu mizi y’intandaro y’itumbagira rya ‘Divorce-Gatanya’ mu Rwanda n’uburyo bushya bwayica intege
Share on FacebookShare on Twitter

Umushinga w’Itegeko Rigenga Abantu n’Umuryango watowe n’Umutwe w’Abadepite; urimo impinduka, nko kuba hari igihe abafite imyaka 18 bashobora kuzajya bemererwa gushyingirwa, ndetse no kuba hatabaho kugabana imitungo mu buryo bungana hagati y’abahawe gatanya mu gihe bataramarana imyaka itanu.

Ni umushinga watowe kuri uyu wa Mbere tariki 18 Werurwe 2024 nyuma y’uko ugaragajwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine, ndetse ukanatangwaho ibitekerezo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Dr Uwamariya wagaragaje zimwe mu mpamvu zatumye iri tegeko rivugururwa, yavuze ko hari ibyuho ryatangaga byazanaga ibibazo mu mibanire y’imiryango n’abashakanye.

Ati “Hari ikibazo cyagaragaye mu Nkiko cy’uko hari abashyingirwa, nyuma y’igihe gito bagasaba ubutane bagamije kugabana imitungo. Mu gucyemura iki kibazo, uyu mushinga uraha Umucamanza ububasha bwo gusuzuma ibijyanye no kugabana umutungo mu buryo bungana igihe abasaba ubutane bari barashyingiranywe mu buryo bw’ivangamutungo rusange cyangwa uburyo bw’ivangamutungo muhahano, ndetse no kuba yakwemeza kutagabana mu buryo bungana mu gihe ubutane bubaye mbere y’imyaka itanu.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yavuze kandi ko ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, bwagaragaje ko muri 2019 ubutane bwazamutse bukagera kuri 20,9% ku bamaze igihe kitarenze imyaka ine babana, naho mu bamaze igihe kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi byari kuri 35,7%.

Ati “Ufatiye kuva ku mwaka umwe kugeza kuri irindwi, imibare yakwiyongera ikaba yarenga ibi bipimo ngaragaje.”

Zimwe mu mpinduka ziri muri uyu mushinga, harimo kuba Inkiko zitazongera guhabwa ububasha bwo kuzajya zunga abashaka ubutane byamaraga amezi atatu, biri mu byajyaga bitinza igihe cyo guhabwa ubutane.

Nanone kandi uyu mushinga uvuga ko kutumvikana no kudahuza hagati y’abashakanye bihagije kugira ngo Urukiko rubishingireho rube rwabaha ubutane.

Indi mpinduka iri muri uyu mushinga, ni ukuba isezerano ry’ugushyingirwa rishobora kuzajya rihabwa abantu bujuje imyaka 18 mu gihe itegeko risanzwe, rivuga ko ntawemerewe kurihabwa atujuje imyaka 21. Gusa guhabwa iri sezerano ku myaka 18, bizajya bitangirwa uburenganzira n’umwanditsi w’irangamimerere ku Rwego rw’Akarere.

 

Kuki ubutane bworohejwe?

Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje ibitekerezo kuri uyu mushinga w’Itegeko, bavuze ko hari ibikwiye kunozwa kugira ngo bitazazana ibindi bibazo birenze ibyo wari uje gucyemura.

Nko ku mpamvu zishobora guherwaho n’Inkiko mu gutanga gatanya, Abadepite bavuze ko zorohejwe ku buryo zazongera gatanya, nyamara uyu mushinga uri mu byo wari uje kugabanya.

Hon. Muhangayire Christine yagize ati “Hari icyo nibajije, cy’uburyo bwa gatanya burimo bworoshywa cyane, hari aho badusobanuriye ko hari ikibazo cy’ubutane mu gihe kubana bitagishobotse kubera kudahuza kw’abashyingiranywe.

Njye numva rwose ufashe iyi mpamvu ukayihuza n’iy’uko hari igihe kirekire cy’Urukiko rwafataga cyo kunga abashaka gutandukana, njye numvaga ubihuje, birimo byoroshya cyane ibijyanye na gatanya bigatuma buri wese yumva byoroshye kugana Inkiko no guhita ajyenda atandukana n’umuntu kuko hari ibyo batahuje.”

Hon. Munyangeyo Theogene na we wavuze ku kuba kugabanya imitungo abashaka ubutane, bizajya binahera ku myaka bamaranye, avuga ko hari igihe umuntu ashobora kujya yihanganira iyo myaka, ariko yashira uwifuza gatanya akaba yakorera ikintu kibi uwo babana.

Yavuze ko hakwiye no kurebwa ku byo abashakanye binjiza, bityo bikaba byanaherwaho mu kugena igabana ry’imitungo ku bashaka ubutane.

Ati “Mwaretse ibyinjira n’ibisohoka bijya byandikwa ko twese twize gusoma no kwandika, ibyinshi bigendera kuri MoMo, nyuma y’igihe runaka bakajya bihitiramo, bati ‘murabizi, mureke ibyacu tubivange uku’.”

Umushinga w’iri tegeko, nyuma yo gutorwa n’Umutwe w’Abadepite, uzajyanwa muri Komisiyo y’iyi Nteko, iwunonosore kugira ngo impungenge zagaragajwe zitangweho umurongo, hananozwe izindi ngingo zitanoze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 2 =

Previous Post

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yavuze aho Etaje ari kubaka igeze n’aho yakuye amafaranga

Next Post

VIDEO: Bruce Melodie yongeye guhamya intambwe akora ibyari inzozi bitarakorwa n’undi muhanzi Nyarwanda

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze
MU RWANDA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
VIDEO: Bruce Melodie yongeye guhamya intambwe akora ibyari inzozi bitarakorwa n’undi muhanzi Nyarwanda

VIDEO: Bruce Melodie yongeye guhamya intambwe akora ibyari inzozi bitarakorwa n’undi muhanzi Nyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.