Friday, September 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rutsiro: Batuye mu mazi rwagati ariko ntibagira ayo gukoresha

radiotv10by radiotv10
03/04/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rutsiro: Batuye mu mazi rwagati ariko ntibagira ayo gukoresha
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye ku Kirwa cya Bugarura mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko bambuka umugezi w’amazi bagiye gushaka ayo kunywa n’ayo gutekesha, nyamara bagakwiye gutunganyirizwa aya baturiye, ntibajye kuyashaka kure.

Abo baturage batuye ku kirwa cya Bugarura giherereye rwagati mu kiyaga cya Kivu mu Kagari ka Bushaka Umurenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro bavuga ko batazi amazi meza kuko kuri iki kirwa hatigeze ivomo rusange ryayo.

Umwe yagize atin “Nta mazi dufite yo kunywa, muri macye, bagerageje kuza kudukorera amazi [amazi y’udusoko atemba] ariko badukorera ka robine ubona kadafashije, ako ka robine rero nako kahise gacika kagira ikibazo kugeza ubu nta mazi meza dufite tunywa.”

Bakomeza bavuga ko nubwo batuye rwagati mu mazi bagorwa no kubona amazi yo kunywa kuko akenshi bayambuka bajya gushaka andi nyamara nayo atari meza bityo bikabatwara ikiguzi kiri hagati ya 200 Frw na 400 Frw.

Undi ati “Tukohereza nk’abanaimusozi cyangwa se natwe tukambuka tukajya kuvoma hakurya, ubwo bikadusaba nyine kuza hano ugatanga igiceri bakakwambutsa ukajya kuvoma, tuvoma kuri robine zaho [robine z’amazi atemba y’udusoko] bwo ntakibazo batugiraho turagenda tukavoma.”

Bakomeza bavuga ko bagirwaho ingaruka no gukoresha amazi mabi bagasaba ko bahabwa amazi meza kuri iki kirwa.

Undi ati “None se urumva kunywa amazi adatetse hari abo bigiraho ikibazo bakaba barware nyine bitewe no kuba banyoye amazi adafite isuku.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dativa avuga ko ubuyobozi bukomeje gukora ubuvugizi kugira ngo aba baturage babashe kubona amazi meza abegereye ku Kirwa batuyeho.

Ati “Nta mazi abayo twagiyeyo kenshi cyane, ni ubuvugizi bugikomeza kuko no kwambutsa amatiyo urabizi ni ku kirwa, ni ubuvugizi bugikomeje kugira ngo dukore inyigo y’uburyo amazi yabageraho.”

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

Amakuru mashya kuri rutahizamu wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda byakekwaga ko yahagaritse ruhago

Next Post

Perezida Kagame yoherereje Perezida mushya wa Senegal impano n’ubutumwa bwihariye

Related Posts

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

by radiotv10
18/09/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi, barimo Yves Iradukunda winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda nk’Umunyamabanga...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, uvuga ko yari aho Polisi yarasiye abagabo batatu bariho batema...

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

by radiotv10
18/09/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi ukurikiranyweho kwica umugore we amukubise isuka ya majagu mu mutwe,...

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

by radiotv10
18/09/2025
0

The modern world is hectic and it seems that self-care is a full time occupation. Self-care does not always have...

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

by radiotv10
18/09/2025
0

Abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bavuga batazi impamvu Polisi yo mu Karere ka Rwamagana yakuyeho ibyapa bya...

IZIHERUKA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi
MU RWANDA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

by radiotv10
18/09/2025
0

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

18/09/2025
Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

18/09/2025
AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

18/09/2025
Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yoherereje Perezida mushya wa Senegal impano n’ubutumwa bwihariye

Perezida Kagame yoherereje Perezida mushya wa Senegal impano n’ubutumwa bwihariye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.