Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yoherereje Perezida mushya wa Senegal impano n’ubutumwa bwihariye

radiotv10by radiotv10
03/04/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yoherereje Perezida mushya wa Senegal impano n’ubutumwa bwihariye
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente; yashyikirije Perezida mushya wa Senegal, Bassirou Diomaye Diakhar Faye; ubutumwa bwihariye n’impano yagenewe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

Iki gikorwa cyo kumushyikiriza iyi mpano n’ubutumwa, cyabaye nyuma y’umuhango w’irahira rye, wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mata 2024.

Ubutumwa dukesha Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bwagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mata 2024, buvuga ko Dr Ngirente Edouard yashikirije Perezida wa Senegal iyi mpano n’ubutumwa, ubwo yamwakiraga mu Biro bye.

Bugira buti “Nyuma y’umuhango w’irahira rya Perezida mushya wa Senegal, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriwe na Perezida Bassirou Diomaye, mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu cya Senegal amugezaho ubutumwa bwihariye n’impano yagenewe na Perezida Kagame.”

Ubu butumwa bw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kandi buherekejwe n’amafoto agaragaza Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente ari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Dr Vincent Biruta; aho Ngirente aba ari gushyikiriza Bassirou Diomaye, ibaruwa ndetse n’impano y’umutako mwiza.

Perezida Kagame Paul wahagarariwe na Minisitiri w’Intebe mu irahira rya Perezida Bassirou Diomaye Faye, yari yamwifurije ishya n’ihirwe nyuma y’uko yari amaze gutorwa.

Mu butumwa Perezida Kagame yamugeneye n’Abanya-Senegal tariki 27 Werurwe 2024 nyuma y’iminsi micye atowe, yari yagize ati “Nshimiye Bassirou Diomaye Faye ku bwo gutorwa nka Perezida wa Senegal.”

Perezida Kagame wavuze ko intsinzi ya Bassirou Diomaye Faye, ari ikimenyetso cy’icyizere Abanya-Senegal bamugiriye, yanaboneyeho kumwizeza ko bazakorana mu gukomeza guteza imbere umubano hagati y’Igihugu cye n’u Rwanda.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yashyikirije Perezida mushya wa Senegal ubutumwa bwa Perezida Kagame
Yanamushyikirije impano ye nziza

Ni nyuma y’uko yitabiriye umuhango w’irahira rye
Perezida Bassirou Diomaye Faye yarahiriye inshingano
Yizeje Abanya-Senegal iterambere n’impinduramatwara

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × three =

Previous Post

Rutsiro: Batuye mu mazi rwagati ariko ntibagira ayo gukoresha

Next Post

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yagaragarije uw’iya UN igitera u Rwanda umuhate mu gutabara amahanga

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yagaragarije uw’iya UN igitera u Rwanda umuhate mu gutabara amahanga

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yagaragarije uw'iya UN igitera u Rwanda umuhate mu gutabara amahanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.