Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente; yashyikirije Perezida mushya wa Senegal, Bassirou Diomaye Diakhar Faye; ubutumwa bwihariye n’impano yagenewe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
Iki gikorwa cyo kumushyikiriza iyi mpano n’ubutumwa, cyabaye nyuma y’umuhango w’irahira rye, wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mata 2024.
Ubutumwa dukesha Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bwagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mata 2024, buvuga ko Dr Ngirente Edouard yashikirije Perezida wa Senegal iyi mpano n’ubutumwa, ubwo yamwakiraga mu Biro bye.
Bugira buti “Nyuma y’umuhango w’irahira rya Perezida mushya wa Senegal, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriwe na Perezida Bassirou Diomaye, mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu cya Senegal amugezaho ubutumwa bwihariye n’impano yagenewe na Perezida Kagame.”
Ubu butumwa bw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kandi buherekejwe n’amafoto agaragaza Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente ari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Dr Vincent Biruta; aho Ngirente aba ari gushyikiriza Bassirou Diomaye, ibaruwa ndetse n’impano y’umutako mwiza.
Perezida Kagame Paul wahagarariwe na Minisitiri w’Intebe mu irahira rya Perezida Bassirou Diomaye Faye, yari yamwifurije ishya n’ihirwe nyuma y’uko yari amaze gutorwa.
Mu butumwa Perezida Kagame yamugeneye n’Abanya-Senegal tariki 27 Werurwe 2024 nyuma y’iminsi micye atowe, yari yagize ati “Nshimiye Bassirou Diomaye Faye ku bwo gutorwa nka Perezida wa Senegal.”
Perezida Kagame wavuze ko intsinzi ya Bassirou Diomaye Faye, ari ikimenyetso cy’icyizere Abanya-Senegal bamugiriye, yanaboneyeho kumwizeza ko bazakorana mu gukomeza guteza imbere umubano hagati y’Igihugu cye n’u Rwanda.
RADIOTV10