Sunday, July 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yagaragarije uw’iya UN igitera u Rwanda umuhate mu gutabara amahanga

radiotv10by radiotv10
03/04/2024
in MU RWANDA
0
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yagaragarije uw’iya UN igitera u Rwanda umuhate mu gutabara amahanga
Share on FacebookShare on Twitter

Mu biganiro byahuje Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye n’uw’Urwego rwa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye, yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gutabara ahari ibibazo by’umutekano kuko ruzi ububabare bwo kudatabarwa kuko rwatereranywe mu 1994 ubwo hakorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

IGP Felix Namuhoranye yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Umuyobozi w’Urwego rwa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye, Police Commissioner Faisal Shahkar, wakiriwe ku cyicaro Gikuru cya Polisi kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mata 2024.

U Rwanda rwatangiye gutanga umusanzu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mwaka wa 2005, ubu rukaba ruri mu Bihugu byohereza abapolisi benshi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro, aho rufite muri ibyo bikorwa abapolisi 1 133, rukaza no ku isonga mu kugira umubare munini w’Abapolisikazi mu butumwa bw’amahoro.

Kuri ubu Abapolisi b’u Rwanda boherezwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu Bihugu bitandukanye birimo; Sudani y’Epfo, Abyei, Haiti no muri Repubulika ya Centrafrique, hakaba n’abari mu myanya y’Ubuyobozi muri Centrafrique (Umuyobozi w’Ishami rya Polisi muri MINUSCA) na New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

IGP Namuhoranye, yashimiye Commissioner of Police Shahkar ku ruzinduko agirira mu Rwanda rutanga amahirwe yo kungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye ku bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Yagize ati “Uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ni icyemezo cyaturutse ku kuba Umuryango Mpuzamahanga warananiwe gutabara no kurokora ubuzima bw’inzirakarengane zicwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu myaka 30 ishize.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza gutanga umusanzu warwo mu kurinda abasivili bari mu kaga, aho ari ho hose n’igihe cyose byaba ngombwa, haba ku busabe bw’Umuryango w’Abibumbye cyangwa hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye bw’Ibihugu nko mu gace ka Cabo Delgado muri Mozambique; aho inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba.

Ati “Bimwe mu by’ibanze Polisi y’u Rwanda yihatiye gushyiramo imbaraga harimo; amahugurwa, gukurikirana imyitwarire y’abapolisi, gushaka ibikoresho byifashishwa mu gucunga umutekano bigezweho ndetse no kuzamura ubushobozi bukenewe kugira ngo bifashe mu kuzuza inshingano bigendanye n’amahame y’Umuryango w’Abibumbye.”

Police Commissioner Shahkar, yashimye uburyo u Rwanda rwikuye mu kaga ka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukabasha kwiyubaka, anarushimira umusanzu warwo wo guharanira amahoro ku rwego mpuzamahanga cyane cyane no kuba rwohereza umubare munini w’abagore bari mu butumwa.

Yagize ati “Ahenshi ku Isi, inzego za Polisi z’Ibihugu zikunze guhura n’imbogamizi aho usanga bigoye kubona abapolisi beza kandi bakora kinyamwuga mu nshingano zo ku rwego mpuzamahanga mu bindi bihugu.

Uruhare rw’u Rwanda rugaragaza uburyo rwiyemeje gushyira imbaraga mu gushyigikira amahoro mpuzamahanga.”

Yagaragaje kandi ko imiterere y’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye igenda ihinduka cyane mu bijyanye n’amahoro, umutekano n’ituze rusange, bityo ko bigomba gushingirwaho mu mahugurwa ahabwa aboherezwa mu butumwa.

IGP Namuhoranye yavuze ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro

Police Commissioner Shahkar yashimiye Polisi y’u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − eight =

Previous Post

Perezida Kagame yoherereje Perezida mushya wa Senegal impano n’ubutumwa bwihariye

Next Post

Umuhanzi Nyarwanda wagarutsweho ubwo hagaragazwaga ‘abajura’ yahise agira icyo abivugaho

Related Posts

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

by radiotv10
19/07/2025
0

Abakoze ubwarimu bw’igihe gito mu bigo by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Nyamasheke basigariraho abarimu bagiye mu biruhuko byo kubyara,...

The Myth of “Hard work pays”

The Myth of “Hard work pays”

by radiotv10
19/07/2025
0

We’ve all heard it growing up: “Work hard and you’ll succeed.” We always saw it on school posters, graduation speeches,...

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo...

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

IZIHERUKA

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro
AMAHANGA

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

by radiotv10
19/07/2025
0

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

19/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Eng.-An official announcement expected on progress made in AFC/M23 talks with the Congolese Government

19/07/2025
The Myth of “Hard work pays”

The Myth of “Hard work pays”

19/07/2025
Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

18/07/2025
Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi Nyarwanda wagarutsweho ubwo hagaragazwaga ‘abajura’ yahise agira icyo abivugaho

Umuhanzi Nyarwanda wagarutsweho ubwo hagaragazwaga 'abajura' yahise agira icyo abivugaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Eng.-An official announcement expected on progress made in AFC/M23 talks with the Congolese Government

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.