Monday, July 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hatangiye gukorwa iperereza ku rupfu rw’umwe mu batoza ba APR rukiri urujijo

radiotv10by radiotv10
03/04/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hatangiye gukorwa iperereza ku rupfu rw’umwe mu batoza ba APR rukiri urujijo
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko bubifashijwemo na Minisiteri y’Ingabo, buri gukorana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rw’Umunya-Tunisia wari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi b’iyi kipe.

Dr Adel Zrane wari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi mu ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mata 2024, ndetse abakinnyi b’iyi kipe bakaba babimenye ubwo bajyaga mu myitozo, bakamenyeshwa iyi nkuru y’akababaro, bagasabwa guhita bataha.

Ubutumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi bwa APR kuri uyu wa Kabiri, bwagiraga buti “N’akababaro kenshi, Ubuyobozi bwa APR FC buratangaza ko Umutoza wayo wari ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga Dr Adel Zirane yitabye Imana. Impamvu z’urupfu rwe ntiziramenyeka.”

Kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mata 2024, ubuyobozi bwa APR FC bwashyize hanze irindi tangazo ry’akababaro bwatewe n’urupfu rwa nyakwigendera wari umuntu ukundwa na bose ndetse akaba yari afatiye runini umupira w’amaguru.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Hagati aho ubuyobozi bwa APR FC bubifashijwemo na Minisiteri y’Ingabo, bari gukorana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwa Dr Adel.”

Nanone kandi ubuyobozi bwa APR bwatangaje ko buri gukorana n’umuryango wa nyakwigendera kugira ngo umubiri we ubashe kujyanwa muri Tunisia kugira ngo abe ari ho ashyingurwa.

Ubuyobozi bw’amakipe atandukanye mu Rwanda, bukomeje koherereza ubutumwa ubwa APR FC bubwihanganisha kuri ibi byago byo gupfusha umwe mu batoza b’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + fourteen =

Previous Post

Umunyamakuru Oswald yavuze akamuri ku mutima nyuma yo kuganira na Perezida Kagame kuri Radio

Next Post

Kigali: Herekanywe abiyita abavuzi gakondo n’ibirimo amahembe n’impu z’inyamaswa bakoreshaga mu gucucura abantu

Related Posts

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Mavubi, Nshuti Innocent, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa ES Zarzis yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia. Nshuti...

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

by radiotv10
24/07/2025
0

Claude Niyomugabo, myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na APR FC anabereye kapiteni, ari mu biganiro na Simba Sports Club yo muri...

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

by radiotv10
24/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yitegura igaruka rya Shampiyona ndetse no kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, irerekana...

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

by radiotv10
23/07/2025
0

Umutoza mushya wa SC Kiyovu, Haringingo Francis Christian aratangiza imyitozo itegura umwaka w'imikino 2025-2026 kuri iyi kipe yahise ininjiza Amiss...

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

by radiotv10
23/07/2025
0

Ikipe ya APR FC ikomeje imyiteguro y'umwaka utaha w'imikino, aho mu makipe yifuza gukina na yo imikino ya gicuti harimo...

IZIHERUKA

Do young Rwandans really understand financial independence?
MU RWANDA

Do young Rwandans really understand financial independence?

by radiotv10
27/07/2025
0

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

26/07/2025
Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Herekanywe abiyita abavuzi gakondo n’ibirimo amahembe n’impu z’inyamaswa bakoreshaga mu gucucura abantu

Kigali: Herekanywe abiyita abavuzi gakondo n’ibirimo amahembe n’impu z’inyamaswa bakoreshaga mu gucucura abantu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Do young Rwandans really understand financial independence?

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.