Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwabaye Perezida wa America ategerejwe mu Rwanda mu Kwibuka30

radiotv10by radiotv10
04/04/2024
in MU RWANDA
0
Uwabaye Perezida wa America ategerejwe mu Rwanda mu Kwibuka30
Share on FacebookShare on Twitter

Bill Clinton wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azaba ayoboye intumwa za Joe Biden mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byatangajwe na Perezida Joe Biden kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mata 2024, ko Bill Clinton wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America wa 42 azaba ayoboye intumwa zizamuhagararira muri uyu muhango wo gutangiza Icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bill Clinton wayoboye Leta Zunze Ubumwe za America kuva mu 1993 kugeza mu 2001, ni we wari ku butegetsi ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu Rwanda mu 1994.

Itangazo rya Perezida Joe Biden, ritangaza akandi ko muri uyu muhango azahagararirwamo n’intumwa zizaba ziyobowe na Clinton, ziza zirimo kandi Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America mu Rwanda, Eric Kneedler.

Izi ntumwa kandi zizaba zirimo Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije mu Biro bishinzwe Afurika, Mary Catherine Phee, hakaba umukozi mu Kigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere USAID mu biro bishinzwe Afurika, Monde Muyangwa.

Izi ntumwa kandi zizaba zirimo umukozi mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Amerika ushinzwe ibijyanye n’amategeko mu kanama gashinzwe Umutekano w’igihugu, Casey Redmon.

Izi ntumwa zagenwe mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo u Rwanda n’Isi yose binjire mu cyumweru cyahariwe kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kizatangizwa tariki 07 Mata 2024.

Bill Clinton uzaba ayoboye izi ntumwa, ni we Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America wenyine, wagendereye u Rwanda akiri ku butegetsi, aho yarusuye muri Werurwe 1998.

Muri uru ruzinduko rwa Clinton rwabaye nyuma y’imyaka ine mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, mu ijambo rye; yavuze ko habayeho uburangare ku muryango mpuzamahanga, kuko utagize icyo ukora ku byabereye mu Rwanda byakoranywe ubugome ndengakamere.

Icyo gihe yavuze ko umuryango mpuzamahanga utari ukwiye kwemera ko ibyabaye mu Rwanda byari kuba, ndetse ko watinze kwemera ko ibyabaye ari Jenoside.

Icyo igihe yagize ati “Ntidushobora guhindura ibyamaze gutambuka, ariko nizera ko dushobora gukoresha imbaraga zishoboka tukubaka ahazaza heza.”

Bill Clinton wongeye gusura u Rwanda mwaka wa 2013, icyo gihe yatunguwe no gusanga u Rwanda rwarateye imbere mu buryo bwihuse, aboneraho gushimira Perezida Paul Kagame wagize uruhare rukomeye mu kongera kubaka iki Gihugu.

Muri 2013 ubwo yongeraga gusura u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + twenty =

Previous Post

Umushinga w’itegeko rigenga Impunzi, abayobozi bashya barimo 16 mu kigo kimwe-Ibyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri

Next Post

Kapiteni w’ikipe yo mu Rwanda iherutse kumuhagarika bwa mbere yabivuzeho

Related Posts

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
MU RWANDA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kapiteni w’ikipe yo mu Rwanda iherutse kumuhagarika bwa mbere yabivuzeho

Kapiteni w’ikipe yo mu Rwanda iherutse kumuhagarika bwa mbere yabivuzeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.