Umushinga w’itegeko rigenga Impunzi, abayobozi bashya barimo 16 mu kigo kimwe-Ibyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inama y’Abaminisitiri yafashe ibyemezo bitandukanye, birimo kwemeza imishinga y’amategeko irimo uw’Irigenga impunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi, ndetse inashyira mu myanya abayobozi mu bigo bitandukanye, biganjemo abo mu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti.

Iyi Nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mata 2023, yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; yanagejejweho ibikorwa biteganyijwe mu cyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no mu gihe cy’iminsi 100.

Izindi Nkuru

Yanemeje imishinga y’amategeko itandukanye, irimo uw’itegeko rigenga impunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi mu Rwanda, ndetse n’umushinga w’itegeko rihindura itegeko rigena ububasha bw’Inkiko.

Nanone kandi Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Perezida rigenga Inama y’Ubujurire ku mpunzi n’abasaba Sitati y’ubuhunzi.

Yanemewe abahagarariye Ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, barimo Ambasaderi wa Colombia, uwa Thailland; bombi bafite icyicaro i Nairobi muri Kenya, hakaba Ambasaderi wa Repubulika ya Gisosiyalisite ya Viet Nam ufite icyicaro i Dar es Salaam, uwa Repubulika ya Azerbaijan ufite icyicaro i Addis Ababa.

Hari kandi uhagarariye inyungu za Repubulika ya Gabon mu Rwanda ufite icyicaro i Kigali, ndetse hakaba n’uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere mu Rwanda.

Inama y’Abaminisitiri yanashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo 16 bahawe imyanya itandukanye mu Kigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, umwe wahawe umwanya muri Minisiteri y’Ubuzima, ndetse na babiri bahawe imyanya mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda.

SOMA IBYEMEZO BYOSE BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru