Monday, July 27, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Hagaragaye amafoto ashimangira ko urukundo rw’umuhanzi Eddy Kenzo n’uherutse kugirwa Minisitiri rwakuze

Hagaragaye amafoto ashimangira  ko urukundo rw’umuhanzi Eddy Kenzo n’uherutse kugirwa Minisitiri rwakuze

Hagaragaye amafoto y’umuhanzi Eddy Kenzo n’umukunzi we Phiona Nyamutoro uherutse kugirwa Minisitiri muri Guverinoma ya Uganda, bari mu miryango, bigaragara ko urukundo rwabo rwageze ku rwego rukomeye.

Urukundo rwa Eddy Kenzo na Phiona Nyamutoro, rwavuzwe cyane mu minsi ishize ubwo uyu mukunzi w’uyu muhanzi, yagirwa Minisitiri w’Ingufu n’Iterambere ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Guverinoma ya Uganda.

Ku munsi w’irahira rya Phiona Nyamutoro na bagenzi be bari bahawe imyanya mu buyobozi bwa Uganda, Eddy Kenzo yaherekeje uyu munsi we, ndetse banagaragara bari gufata amafoto y’urwibutso na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.

Ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook (Page) y’uyu muhanzi Eddy Kenzo, hagaragagaye amafoto ye ari kumwe na Phiona Nyamutoro, bari kumwe n’abo mu miryango, yatumye benshi bakomeza kwifuriza aba bombi, ko urukundo rwabo rukomeza gusugira.

Eddy Kenzo uherutse gutaramira Abaturarwanda mu gitaramo yatumiwemo n’umunanzi mugenzi we w’inshuti ye Platini P., ubwo yageraga mu Rwanda yashimiwe kuba umukunzi we yarateye intambwe, ariko yirinda kugira byinshi abivugaho.

Mu kiganiro kandi aherutse kugirana na Televiziyo yo muri Uganda izwi nka Sanyuka TV ikorera, na bwo yirinze kuvuga byinshi ku rukundo rwe na Phiona Nyamutoro, gusa avuga ko ari inshuti ye ya hafi.

Abazi iby’uyu muhanzi, bemeza ko urukundo rwe na Phiona Nyamutoro, rumaze igihe, ndetse ko mu mwaka ushize, uyu muhanzi yahaye impano y’imodoka uyu mukunzi we uherutse kugirwa Minisitiri.

Urukundo rwa Eddy Kenzo na Phiona rumaze kugera ku rwego rushimishije

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + one =