Saturday, August 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umudepite wo muri Canada ukomoka mu Burundi yavuze icyemezo gikwiye gufatirwa FDLR

radiotv10by radiotv10
12/04/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umudepite wo muri Canada ukomoka mu Burundi yavuze icyemezo gikwiye gufatirwa FDLR
Share on FacebookShare on Twitter

Arielle Kayabaga, Umudepite mu Nteko ya Canada, yavuze ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bageze ku ntambwe ishimishije mu kwiyubaka nyuma y’imyaka 30, ariko ko bashengurwa no kuba hadashyirwa imbaraga zihagije mu gukurikirana abakomeje kwimika Ingengabitekerezo ya Jenoside by’umwihariko umutwe wa FDLR, asaba ko Canada iwushyira mu mitwe y’iterabwoba.

Hon. Arielle Kayabaga w’imyaka 33 y’amavuko ufite inkomoko mu Gihugu cy’u Burundi, yabaye impunzi mbere yo kugera ku mwanya wo kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada.

Muri 2022 ubwo yari mu Rwanda, yasuye ibikorwa binyuranye birimo Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihe Arielle Kayabaga washimishijwe n’intambwe u Rwanda rwari rumaze gutera mu kwiyubaka nyuma y’imyaka 28 yari ishize ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yaboneyeho gushimira ubuyobozi bw’u Rwanda bureba kure, bwubatse iki Gihugu.

Muri iki gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu Mudepide mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada, yasobanuye umusaruro w’urugendo rw’imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Yaboneyeho kubwira bagenzi be mu Nteko ya Canada ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashengurwa no kuba amahanga adashyira imbaraga zihagije mu gukurikirana abayigizemo uruhare ndetse n’abakomeje kwimika ingengabitekerezo yayo.

Yagize ati “Mu izina ry’agace mpagarariye; ndetse no mu izina ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahanganye n’ingaruka z’ibyabaye mu mwaka wa 1994; ndabasa ibintu bibiri: Icya mbere; ndasaba Canada ko yacumbikira abarokotse benshi n’imiryango yabo. Ikindi ni uko twafata FDLR nk’umutwe w’iterabwoba kubera ikomeje kwica Abatutsi benshi mu karere.”

 

Abahanga babona ari ugushishiza

Umuhanga muri politike mpuzamahanga, Dr Ismael Buchanan; unigisha muri kaminuza, avuga ko uyu mutwe wa FDLR usanzwe ufite izina ry’iterabwoba, icyakora amahanga akaba yaragiye awirengagiza bigatuma atawufatira ingamba nk’izifatirwa indi mitwe bahuje ibikorwa.

Yavuze ko iki gitekerezo cy’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada, gishobora kugira imbaraga zinafite ubushobozi bwo guhindura ibibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “FDLR ntabwo ari ubwa mbere igiye kwitwa umutwe w’iterabwoba, usanzwe uzwi mu mitwe y’iterabwoba, ahubwo impamvu Umuryango w’Abibumbye utagira icyo ukorana; ni ho hakiri ikibazo. Biriya rero byatuma imbaraga zishoboka zose zikoreshwa mu guhangana na bo. Biriya biragaragariza amahanga ko FDLR ikiriho kandi igomba gufatirwa ibyemezo, ndetse na Guverinoma ya Congo na yo igafatirwa ibyemezo byo kuba ikorana n’uriya mutwe.”

FDLR imaze imyaka 23 ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, dore ko kuva muri 2001, Leta Zunze Ubumwe za America zashyize uyu mutwe kuri urwo rutonde nyuma y’aho wari wiciye muri Uganda ba mukerarugendo umunani (8) barimo abanyamerika 2.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 5 =

Previous Post

Hatangajwe undi munsi w’ikiruhuko mu Rwanda

Next Post

Israel yagaragaje ko guhagarika intambara muri Gaza bitari vuba

Related Posts

Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

by radiotv10
08/08/2025
0

Rigathi Gachaguwa wari Visi Perezida wa Kenya, ubu akaba atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida William Ruto; yavuze ko uyu Mukuru...

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Eng.-AFC/M23 refutes UN accusations of involvement in civilian killings

by radiotv10
08/08/2025
0

AFC/M23 coalition has strongly rejected United Nations reports accusing it of playing a role in the deaths of many civilians...

Icyo Teta Sandra yakoze akirekurwa nyuma yo gufungirwa kugonga umugabo we Weasel

Icyo Teta Sandra yakoze akirekurwa nyuma yo gufungirwa kugonga umugabo we Weasel

by radiotv10
08/08/2025
0

Umunyarwandakazi Teta Sandra ufitanye abana n’Umuhanzi w’Umunya-Uganda Weasel, nyuma yo gufungurwa na Polisi ya Uganda; yahise ajya gusura umugabo we...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yavuze kuri raporo ziyishinja ibyo yemeza ko ari ibinyoma inagaragaza ibibishimangira

by radiotv10
08/08/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwamaganiye kure raporo z’Umuryango w’Abibumbye ziyishinja kugira uruhare mu mpfu z’abasivile benshi muri Teritwari ya Rutshuru, ivuga...

Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

by radiotv10
07/08/2025
0

Nyuma yuko bivuzwe ko umuhanzi w’Umunya-Uganda, Weasel ari mu Bitaro aho ari kuvurirwa imvune z’amaguru yombi bivugwa ko yagize nyuma...

IZIHERUKA

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft
IMIBEREHO MYIZA

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

by radiotv10
08/08/2025
0

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

08/08/2025
Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

08/08/2025
Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

08/08/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Eng.-AFC/M23 refutes UN accusations of involvement in civilian killings

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Israel yagaragaje ko guhagarika intambara muri Gaza bitari vuba

Israel yagaragaje ko guhagarika intambara muri Gaza bitari vuba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.