Umudepite wo muri Canada ukomoka mu Burundi yavuze icyemezo gikwiye gufatirwa FDLR

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Arielle Kayabaga, Umudepite mu Nteko ya Canada, yavuze ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bageze ku ntambwe ishimishije mu kwiyubaka nyuma y’imyaka 30, ariko ko bashengurwa no kuba hadashyirwa imbaraga zihagije mu gukurikirana abakomeje kwimika Ingengabitekerezo ya Jenoside by’umwihariko umutwe wa FDLR, asaba ko Canada iwushyira mu mitwe y’iterabwoba.

Hon. Arielle Kayabaga w’imyaka 33 y’amavuko ufite inkomoko mu Gihugu cy’u Burundi, yabaye impunzi mbere yo kugera ku mwanya wo kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada.

Izindi Nkuru

Muri 2022 ubwo yari mu Rwanda, yasuye ibikorwa binyuranye birimo Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihe Arielle Kayabaga washimishijwe n’intambwe u Rwanda rwari rumaze gutera mu kwiyubaka nyuma y’imyaka 28 yari ishize ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yaboneyeho gushimira ubuyobozi bw’u Rwanda bureba kure, bwubatse iki Gihugu.

Muri iki gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu Mudepide mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada, yasobanuye umusaruro w’urugendo rw’imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Yaboneyeho kubwira bagenzi be mu Nteko ya Canada ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashengurwa no kuba amahanga adashyira imbaraga zihagije mu gukurikirana abayigizemo uruhare ndetse n’abakomeje kwimika ingengabitekerezo yayo.

Yagize ati “Mu izina ry’agace mpagarariye; ndetse no mu izina ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahanganye n’ingaruka z’ibyabaye mu mwaka wa 1994; ndabasa ibintu bibiri: Icya mbere; ndasaba Canada ko yacumbikira abarokotse benshi n’imiryango yabo. Ikindi ni uko twafata FDLR nk’umutwe w’iterabwoba kubera ikomeje kwica Abatutsi benshi mu karere.”

 

Abahanga babona ari ugushishiza

Umuhanga muri politike mpuzamahanga, Dr Ismael Buchanan; unigisha muri kaminuza, avuga ko uyu mutwe wa FDLR usanzwe ufite izina ry’iterabwoba, icyakora amahanga akaba yaragiye awirengagiza bigatuma atawufatira ingamba nk’izifatirwa indi mitwe bahuje ibikorwa.

Yavuze ko iki gitekerezo cy’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada, gishobora kugira imbaraga zinafite ubushobozi bwo guhindura ibibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “FDLR ntabwo ari ubwa mbere igiye kwitwa umutwe w’iterabwoba, usanzwe uzwi mu mitwe y’iterabwoba, ahubwo impamvu Umuryango w’Abibumbye utagira icyo ukorana; ni ho hakiri ikibazo. Biriya rero byatuma imbaraga zishoboka zose zikoreshwa mu guhangana na bo. Biriya biragaragariza amahanga ko FDLR ikiriho kandi igomba gufatirwa ibyemezo, ndetse na Guverinoma ya Congo na yo igafatirwa ibyemezo byo kuba ikorana n’uriya mutwe.”

FDLR imaze imyaka 23 ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, dore ko kuva muri 2001, Leta Zunze Ubumwe za America zashyize uyu mutwe kuri urwo rutonde nyuma y’aho wari wiciye muri Uganda ba mukerarugendo umunani (8) barimo abanyamerika 2.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru