Israel yagaragaje ko guhagarika intambara muri Gaza bitari vuba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ministri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yatangaje ko Igihugu cye cyamaze kwemeza itariki yo kugaba ibitero mu majyepfo y’Intara ya Gaza mu mujyi wa Rafah, nyuma y’uko umutwe wa Hamas wo ugaragaje ubushake bwo guhagarika imirwano.

Ni mu gihe America ivuga ko intumwa zayo zishinzwe imishyikirano zagiye i Cairo mu Misiri, zari zumvikanye n’abarwanyi ba Hamas ku buryo bwo guhagarika intambara no kurekura abafashwe bunyago.

Izindi Nkuru

Benjamin Netanyahu yavuze ko yabonye raporo y’ibiganiro bibera Cairo, ariko bitavuze ko Israel itarimo ikora uko ishoboye ngo igere ku migambi yayo yo kubohoza abafashwe bunyago, no gutsinda burundu umutwe wa Hamas.

Yavuze ko uko gutsinda bisaba kwinjira mu mujyi wa Rafah uherereye mu majyepfo y’Intara ya Gaza, no gutsemba batayo z’abakora iterabwoba zihari. Yavuze ko bizaba kandi itariki bizabera yamaze kwemezwa.

Guverinoma Leta zunze ubumwe za America ikimara kumva ibyatangajwe na Benjamin Netanyahu, yihutiye kwamagana ayo magambo.

Iyi ntambara ya Israel n’umutwe wa Hamas wo mu Mtara ya Gaza muri Palestine, imaze amezi arindwi itangiye. Inzego z’ubuzima zivuga ko imaze kugwamo Abanya-Palesitina barenga ibihumbi 33 biganjemo abagore n’abana, mu gihe abasaga miliyoni 2.3 bakuwe mu byabo.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru