Hatangajwe undi munsi w’ikiruhuko mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza umunsi usoza ukwezi Gutagatifu kw’Abayisilamu wa Eid al-Fitr.

Uyu munsi w’ikiruhuko uzaba kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mata 2024, ubwo abo mu Idini ya Islam bazaba basoje ukwezi gutagatifu, bizihiza umunsi mukuru wabo uzwi nka Eid al-Fitr.

Izindi Nkuru

Uyu munsi w’ikiruhuko, ubaye nyuma y’umunsi umwe Guverinoma y’u Rwanda itanze ikindi kiruhuko cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mata 2024 waje ukurikira uwatangirijweho ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Itangazo rya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ritangaza iki kiruhuko rusange, ryagiye hanze kuri uyu wa Kabiri, rimenyesha “abakoresha n’abakozi bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera ko ku wa Gatatu tariki ya 10 Mata 2024 ari umunsi w’Ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza EID EL FITR, nk’uko biteganywa n’Iteka rya Perezida wa Repubulika No 062/01 ryo ku wa 19/10/2022 rigena iminsi y’ikiruhuko.”

Iri tangazo ryagiye hanze nyuma y’amasaha macye, Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda RMC utangaje ko umunsi mukuru usoza igisibo cy’Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan (Eid al-Fitr), uzaba kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mata 2024.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru