Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

IFOTO: Umujenerali w’Umunya-Kenya wayoboye ingabo z’ubutumwa bwa EAC muri Congo yari i Gako

radiotv10by radiotv10
16/04/2024
in MU RWANDA
0
IFOTO: Umujenerali w’Umunya-Kenya wayoboye ingabo z’ubutumwa bwa EAC muri Congo yari i Gako
Share on FacebookShare on Twitter

Major General Aphaxard Muthuri Kiugu, wayoboye ingabo zari mu butumwa bwa EAC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (EACRF), ni umwe mu bitabiriye umuhango wo kwinjiza abasirikare b’Abofisiye 624 mu Ngabo z’u Rwanda wabereye i Gako.

Maj Gen Aphaxard Muthuri Kiugu, yagaragaye muri uyu muhango wayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF.

Mbere y’uko uyu muhango utangira, Maj Gen Kiugu yagaragaye ari kumwe na General (Rtd) James Kabarebe-Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Ubutwererane bw’akarere, ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere, Lieutenant General Jean-Jacques Mupenzi.

Ni mu gihe ubwo uyu muhango wari winikije, Maj Kiugu yari yicaranye n’abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi ndetse na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana.

Maj Gen Aphaxard Muthuri Kiugu wo mu gisirikare cya Kenya, yayoboye Ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, zari zigizwe n’izo muri Kenya, iza Uganda, n’iz’u Burundi, zasoje ubutumwa bwazo mu mpera z’umwaka ushize.

Muthuri Kiugu yatangiye inshingano zo kuyobora EACRF kuva muri Gicurasi 2023 nyuma y’uko Umunya-Kenya mugenzi we Maj Gen Jeff Nyagah yari amaze gusezera kuri izi nshingano.

Maj Gen Kiugu usanzwe afite ubunararibonye mu miyoborere ya Gisirikare, mu kuyobora ibikorwa by’urugamba ndetse no mu bikorwa byo kugarura amahoro, yabaye ushinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare mu butumwa bwa Kenya mu Muryango w’Abibumbye, i New York.

Kuri uyu wa Mbere ubwo Maj Gen Kiugu yari i Gako ari kumwe na Gen (Rtd) James Kabarebe na Lt Gen Jean-Jacques Mupenzi
Major General Aphaxard Muthuri Kiugu ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi
Muri Gicurasi umwaka ushize ubwo Maj Gen Kiugu yageraga i Goma
Muri Mutarama uyu mwaka yashyikirije EAC ibendera nyuma y’uko EACRF isoje ubutumwa bwayo muri Congo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + eight =

Previous Post

Bwa mbere Akarasisi k’Abasirikare binjiye muri RDF kabaye mu Kinyarwanda ijambo ku rindi-(AMAFOTO)

Next Post

DRCongo: Hatangajwe umubare w’abantu baburiwe irengero mu mpanuka idasanzwe

Related Posts

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

by radiotv10
31/07/2025
0

As the world enters deeper into the digital era and economic uncertainty continues to loom in many parts of the...

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

IZIHERUKA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge
AMAHANGA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

by radiotv10
31/07/2025
0

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Hatangajwe umubare w’abantu baburiwe irengero mu mpanuka idasanzwe

DRCongo: Hatangajwe umubare w’abantu baburiwe irengero mu mpanuka idasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.