Monday, September 9, 2024

IFOTO: Umujenerali w’Umunya-Kenya wayoboye ingabo z’ubutumwa bwa EAC muri Congo yari i Gako

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Major General Aphaxard Muthuri Kiugu, wayoboye ingabo zari mu butumwa bwa EAC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (EACRF), ni umwe mu bitabiriye umuhango wo kwinjiza abasirikare b’Abofisiye 624 mu Ngabo z’u Rwanda wabereye i Gako.

Maj Gen Aphaxard Muthuri Kiugu, yagaragaye muri uyu muhango wayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF.

Mbere y’uko uyu muhango utangira, Maj Gen Kiugu yagaragaye ari kumwe na General (Rtd) James Kabarebe-Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Ubutwererane bw’akarere, ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere, Lieutenant General Jean-Jacques Mupenzi.

Ni mu gihe ubwo uyu muhango wari winikije, Maj Kiugu yari yicaranye n’abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi ndetse na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana.

Maj Gen Aphaxard Muthuri Kiugu wo mu gisirikare cya Kenya, yayoboye Ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, zari zigizwe n’izo muri Kenya, iza Uganda, n’iz’u Burundi, zasoje ubutumwa bwazo mu mpera z’umwaka ushize.

Muthuri Kiugu yatangiye inshingano zo kuyobora EACRF kuva muri Gicurasi 2023 nyuma y’uko Umunya-Kenya mugenzi we Maj Gen Jeff Nyagah yari amaze gusezera kuri izi nshingano.

Maj Gen Kiugu usanzwe afite ubunararibonye mu miyoborere ya Gisirikare, mu kuyobora ibikorwa by’urugamba ndetse no mu bikorwa byo kugarura amahoro, yabaye ushinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare mu butumwa bwa Kenya mu Muryango w’Abibumbye, i New York.

Kuri uyu wa Mbere ubwo Maj Gen Kiugu yari i Gako ari kumwe na Gen (Rtd) James Kabarebe na Lt Gen Jean-Jacques Mupenzi
Major General Aphaxard Muthuri Kiugu ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi
Muri Gicurasi umwaka ushize ubwo Maj Gen Kiugu yageraga i Goma
Muri Mutarama uyu mwaka yashyikirije EAC ibendera nyuma y’uko EACRF isoje ubutumwa bwayo muri Congo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts