DRCongo: Hatangajwe umubare w’abantu baburiwe irengero mu mpanuka idasanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Impanuka y’inkangu y’umusozi waridukiye abari mu bwato, mu Ntara ya Kwilu mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatumye abantu 50 baburirwa irengero, mu gihe abari bahise baboneka bapfuye ari 12.

Iyi nkangu yabereye muri Komine Dibaya Lubwe, iri mu Ntara ya Kwilu yo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, bivuga ko abaridukiwe n’uyu musozi bari mu ruzi rwa Kasai bamwe bari mu bwato, abandi bari ku nkengero zarwo aho barimo bamesa imyenda.

Birakekwa ko aba bantu basagaga 60, kuko Guverinoma ya Congo yatangaje ko kugeza ubu harimo gukorwa ibikorwa by’ubutabazi bigamije gushakisha abasaga 50 bakomeje kuburirwa irengero.

Nubwo Leta ivuga ko habura ababarirwa muri 50, ariko imiryango itari iya Leta yo iravuga ko ahubwo abasaga 60 bashobora kuba ari bo baburiwe irengero, ikanavuga ko atari bariya 12 iyi mpanuka yahitanye, kuko uyu musozi ngo ushobora kuba waranahitanye abari mu isoko riri hafi aho.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru