Bwa mbere Akarasisi k’Abasirikare binjiye muri RDF kabaye mu Kinyarwanda ijambo ku rindi-(AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bwa mbere akarasisi n’umwiyereko by’Ingabo z’u Rwanda, kakozwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda kitavangiye kuva ku ijambo rya mbere kugeza ku rya nyuma, mu gihe byari bimenyerewe mu Kiswahili n’icyongereza.

Ubusanzwe akarasisi k’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’abazinjiyemo, kabaga mu rurimi rw’Ikiswahili ndetse n’icyongereza gicye.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, ubwo abasirikare b’Abofisiye 624 basoje amasomo n’imyitozo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare cya Gako, umwiyereko k’akarasisi k’aba basirikare, byakozwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda gusa.

Yaba abari bayoboye uyu mwiyereko wa gisirikare ndetse n’aka karasisi, bavugaga amagambo yose mu Kinyarwanda, ndetse n’abamwikiriza bose, bakamwikiriza mu Kinyarwanda, ariko mu ijwi ryo mu gituza, nk’irya gisirikare.

Ni igikorwa cyanyuze Abanyarwanda benshi, bagiye babigaragariza ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko bishimangira agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda ruhabwa muri bene rwo, ndetse no gukomeza kwigira k’u Rwanda.

Muri Kamena 2019, ubwo Perezida Paul Kagame yasozaga Itorero Indangamirwa ryabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro, yibukije urubyiruko kwihatira gukoresha Ururimi rw’Ikinyarwanda kandi neza.

Abofisiye basoje amasomo n’imyitozo uyu munsi, ni 624 barimo abakobwa 51. Aba binjiye mu gisirikare cy’u Rwanda, bari mu byiciro bitatu, birimo icy’abasirikare 102 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare, babifatanyije n’amasomo yabahesheje icyiciro cya kabiri cya kaminuza, aho basoje mu mashami arimo Ubuhanga mu bya gisirikare n’ubumenyamuntu, iry’ubuvuzi, ndetse n’ishami ry’ubuhanga mu by’ubukanishi n’ingufu.

Hari kandi icyiciro cy’abasirikare 522 bize umwaka umwe mu masomo ajyanye n’umwuga wa gisirikare gusa, barimo 355 bari basanzwe ari abasirikare bato, n’abandi 167 bari basanzwe ari abasivile bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Hakaba n’icyiciro cy’abasirikare b’Abofisiye 53 bize mu mashuri ya gisirikare mu Bihugu by’Inshuti by’u Rwanda.

Ku isaaha ya saa sita na mirongo ine n’itanu (12:45’), ni bwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga, yatangaje ku mugaragaro ko nk’uko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rimuha ububasha, ahaye ipeti rya Sous Lieutenant aba basirikare.

Perezida Kagame ubwo yageraga ahabereye iki gikorwa

Harimo abakobwa 53

Habaye akarasisi kanogeye ijisho

Photos/ RBA

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru