Monday, December 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hatangajwe ibyumvikanamo urujijo ku cyataye itumbagira ry’igiciro cy’umuceri w’umu-Tanzania

radiotv10by radiotv10
17/04/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hatangajwe ibyumvikanamo urujijo ku cyataye itumbagira ry’igiciro cy’umuceri w’umu-Tanzania
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe havugwa izamuka ry’igiciro cy’umuceri uturuka muri Tanzania, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyo kivuga ko uwinjiye mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize, wikububye inshuro eshatu ugereranyije n’igihe nk’icyo umwaka ushize, kandi ko uturuka mu Bihugu bya EAC wakuriweho imisoro.

Ni nyuma y’uko ku rubuga nkoranyambaga rwa X [Twitter] hari abagaragaje ko uyu muceri usanzwe ukunzwe na benshi, watumbagiye; bibaza impamvu yabiteye.

Umunyamakuru Emma Marie Umurerwa, mu butumwa yanyujije kuri X, abaza Ibigo birebwa n’ubucuruzi, nk’icy’Umusoro n’Amahooro ndetse na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yagize ati “Mwamenye ko umuceri wa Tanzania nimero 1, ibilo ari 55 000 Rrw?”

Uyu munyamakuru mu kibazo cye, yakomeje agira ati “Umucuruzi ambwiye ko ari ingaruka za cya cyemezo muherutse gufata. Ni inde uri burengere umuguzi?”

Mu gusubiza iki kibazo, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yizeje ko igiye gukurikirana ibyacyo kugira ngo kibonerwe umuti, bityo abakunzi b’uyu muceri bakomeze kuwuhaha.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yagize iti “MINICOM ifatanyije na PSF (Urugaga rw’Abikorera), abacuruzi batumiza umuceri mu mahanga n’izindi nzego bireba bari gukurikirana iki kibazo.”

MINICOM yakomeje muri ubu butumwa bwayo igira iti “Uretse umuceri uturuka muri Tanzania, ubundi bwoko bw’umuceri buraboneka ku isoko uko bisanzwe.”

Ni mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro (RRA) cyo cyagaragaje ko nta mpungenge yagakwiye gutuma habaho itumbagira ry’ibiciro by’uyu muceri uturuka muri Tanzania.

RRA yagize iti “Dukurikije imibare tubona y’ukuntu umuceri uva hanze winjira mu gihugu, kuva tariki ya 1-14/04/2024 hinjiye toni 1305.4 z’umuceri uva Tanzania. Tugereranyije n’igihe nk’iki umwaka ushize, wikubye inshuro hafi eshatu.”

Iki Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro, cyakomeje kigira kiti “Tubibutse ko umuceri wakuriweho umusoro wa TVA by’umwihariko uturutse muri EAC ntiwishyura n’amahoro ya Gasutamo.”

Mu mpera za Gashyantare, hari amakamyo 26 yafatiriwe yari atwaye umuceri ugera kuri Toni 1 400, aho byaje kugaragara ko izari zujuje ubuziranenge ari toni 160 gusa, mu gihe Toni zirenga 1 200 zitari zujuje ubuziranenge.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − 3 =

Previous Post

Umunyemari wavuzwe mu batunze agatubutse mu Rwanda yitabye Imana

Next Post

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yamaze kwerecyeza mu mahanga guturayo

Related Posts

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
08/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

by radiotv10
08/12/2025
0

Mu marushanwa y’imikino y’abagize Inteko Zishinga Ametegeko z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Depite Mukabalisa Germaine, yegukanye umudali wa Zahabu...

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

by radiotv10
08/12/2025
0

A member of the Rwandan Parliament, Hon. Germaine Mukabalisa has made history at the East African Community (EAC) Games, held...

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

by radiotv10
08/12/2025
0

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo, bo mu Murenge wa Rubona, bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'ubwanikiro bwabo bwari bwangijwe n'ibiza...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

by radiotv10
08/12/2025
0

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho kwigwizaho imitungo, aho bivugwa...

IZIHERUKA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23
AMAHANGA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

by radiotv10
08/12/2025
0

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

08/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

08/12/2025
Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

08/12/2025
Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

08/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yamaze kwerecyeza mu mahanga guturayo

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yamaze kwerecyeza mu mahanga guturayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.