Hatangajwe ibyumvikanamo urujijo ku cyataye itumbagira ry’igiciro cy’umuceri w’umu-Tanzania

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gihe havugwa izamuka ry’igiciro cy’umuceri uturuka muri Tanzania, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyo kivuga ko uwinjiye mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize, wikububye inshuro eshatu ugereranyije n’igihe nk’icyo umwaka ushize, kandi ko uturuka mu Bihugu bya EAC wakuriweho imisoro.

Ni nyuma y’uko ku rubuga nkoranyambaga rwa X [Twitter] hari abagaragaje ko uyu muceri usanzwe ukunzwe na benshi, watumbagiye; bibaza impamvu yabiteye.

Izindi Nkuru

Umunyamakuru Emma Marie Umurerwa, mu butumwa yanyujije kuri X, abaza Ibigo birebwa n’ubucuruzi, nk’icy’Umusoro n’Amahooro ndetse na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yagize ati “Mwamenye ko umuceri wa Tanzania nimero 1, ibilo ari 55 000 Rrw?”

Uyu munyamakuru mu kibazo cye, yakomeje agira ati “Umucuruzi ambwiye ko ari ingaruka za cya cyemezo muherutse gufata. Ni inde uri burengere umuguzi?”

Mu gusubiza iki kibazo, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yizeje ko igiye gukurikirana ibyacyo kugira ngo kibonerwe umuti, bityo abakunzi b’uyu muceri bakomeze kuwuhaha.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yagize iti “MINICOM ifatanyije na PSF (Urugaga rw’Abikorera), abacuruzi batumiza umuceri mu mahanga n’izindi nzego bireba bari gukurikirana iki kibazo.”

MINICOM yakomeje muri ubu butumwa bwayo igira iti “Uretse umuceri uturuka muri Tanzania, ubundi bwoko bw’umuceri buraboneka ku isoko uko bisanzwe.”

Ni mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro (RRA) cyo cyagaragaje ko nta mpungenge yagakwiye gutuma habaho itumbagira ry’ibiciro by’uyu muceri uturuka muri Tanzania.

RRA yagize iti “Dukurikije imibare tubona y’ukuntu umuceri uva hanze winjira mu gihugu, kuva tariki ya 1-14/04/2024 hinjiye toni 1305.4 z’umuceri uva Tanzania. Tugereranyije n’igihe nk’iki umwaka ushize, wikubye inshuro hafi eshatu.”

Iki Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro, cyakomeje kigira kiti “Tubibutse ko umuceri wakuriweho umusoro wa TVA by’umwihariko uturutse muri EAC ntiwishyura n’amahoro ya Gasutamo.”

Mu mpera za Gashyantare, hari amakamyo 26 yafatiriwe yari atwaye umuceri ugera kuri Toni 1 400, aho byaje kugaragara ko izari zujuje ubuziranenge ari toni 160 gusa, mu gihe Toni zirenga 1 200 zitari zujuje ubuziranenge.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru