Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yamaze kwerecyeza mu mahanga guturayo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakuru Murindahabi Irene wamenyekanye nka M. Irene uzwi mu ishami ry’imyidagaduro akaba yaranamamaye kuri YouTube, yimukiye muri Canada.

Ukwimuka kwa M. Irene kwatangajwe na we ubwe mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yashyizeho ifoto, ashyiraho ubutumwa bugira buti “Amahoro!!! Umuhungu wo mu Gatsata mu Mujyi, yageze muri Canada, iwacu hashya.”

Izindi Nkuru

Amakuru avugwa na bamwe mu bakurikiranira hafi amakuru y’uyu munyamakuru, bavuga ko yerecyeje muri Canada, asanzeyo umukunzi we.

Ikinyamakuru Inyarwanda kibanda ku makuru y’Imyidagaduro, gitangaza iby’aya makuru, cyagize kiti Umunyamakuru Irene Mulindahabi yamaze kwerekeza muri Canada aho bivugwa ko asanze umukunzi we akaba ari na ho ashobora gukomereza ubuzima bwe hatabayeho izindi mpinduka.”

M. Irene wari usanzwe ari Umunyamakuru ukora kuri YouTube Channel ye izwi nka MEI Empire, ndetse n’Igitangazamakuru Isibo, yari aherutse kugaragaza ko uyu muyoboro wa YouTube we, wahaye akazi abakozi bashya.

Abakurikiranira hafi iby’uyu munyamakuru, bavuga ko yahaye akazi abanyamakuru bashya kugira ngo bazakomeze gukorara iyi YouTube Channel ye mu gihe azaba adahari, kuko byari byatangiye kuvugwa ko agiye kwimukira mu mahanga.

M Irene yamaze gusesekara muri Canada

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru