Umunyemari wavuzwe mu batunze agatubutse mu Rwanda yitabye Imana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tribert wabaye umushoramari mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda no hanze yarwo, yitabye Imana ku myaka 82 y’amavuko.

Inkuru y’urupfu rwa Rujugiro yamenyekanye mu masaha akuze yo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mata 2024 rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata.

Izindi Nkuru

Aba hafi ya nyakwigendera Rujugiro Ayabatwa Tribert, bemeje amakuru y’urupfu rwe; ariko birinda kugira byinshi barutangazaho.

Rujugiro ukomoka mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, yari amaze igihe aba hanze y’u Rwanda, ari na ho yitabiye Imana nyuma y’uko yari yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2010.

Azwi cyane mu ishoramari ry’itabi, aho ari mu Banyarwanda bacye batunze uruganda rwaryo, akaba yaranakoze ibindi bikorwa by’ishoramari mu bucuruzi bujyanye n’imitungo itimukanwa nk’ubutaka n’inzu, yakoreye mu Bihugu binyuranye birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda na Kenya.

Uyu munyemari wari warahungiye mu Burundi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umwe mu bavugwagaho kuba bafite agatubutse mu Rwanda.

Ishoramari rye ryaje guhura n’ibibazo nyuma y’uko bigaragaye ko yanyerezaga imisoro, ndetse umwe mu mitungo ye, inyubako iherereye mu Mujyi yakunze no kumwitirirwa [Kwa Rujugiro] iza gutezwa cyamunara.

Nyuma yo kuva mu Rwanda bikavugwa ko yaje kujya mu Bihugu binyuranye birimo Afurika y’Epfo, yavuzweho gukorana n’umutwe wa RNC uhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse akaba ari umwe mu bawuteye inkunga.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru