Sunday, November 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Huye: Urujijo ku rupfu rw’uvugwaho ubujura basanze umurambo we mu muhanda rwagati

radiotv10by radiotv10
19/04/2024
in MU RWANDA
0
Huye: Urujijo ku rupfu rw’uvugwaho ubujura basanze umurambo we mu muhanda rwagati
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, abaturage basanze umurambo w’umugabo uvugwaho kuba yari umujura, bagakeka ko ashobora kuba yishwe n’inkoni yakubiswe n’abantu batazwi.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabahona, mu Kagari ka Rango A, mu Murenge wa Mukura, aho abaturage babyutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 18 Mata 2024 babona umurambo w’uyu mugabo udasanzwe uzwi cyane muri aka gace.

Gusa amakuru yatanzwe na bamwe mu baturage, babwiye RADIOTV10 ko uyu mugabo yari asanzwe azwiho ingeso yo kwiba ndetse ko yategaga abantu akabambura ibyabo.

Bavuga ko ari uw’ahitwa i Sagera no mu Murenge wa Mukura ndetse ko ari ho yatahaga ubwo yabaga amaze kwiba, ku buryo benshi batamuzi muri aka gace basanzemo umurambo we.

Abaturage babonye umurambo we, bavuga ko basanze wabyimbaganye, ku buryo bakeka ko yaba yishwe n’inkoni yakubiswe n’abantu batazwi.

Umwe yagize ati “Twabyutse mu gitondo dusanga umurambo uryamye aha hepfo, njyewe ni ubwa mbere nari mubonye. Nabonye yakubiswe kuko n’inkoni ziragaragara, gusa ikibazo ni ukumenya abamukubise, nta makuru twamenye gusa twabibonaga ko afite inkoni ku kaboko n’indi yafashe ku mutwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ngabo Fidele, yavuze ko bataramenya icyahitanye nyakwigendera, gusa hari gukorwa iperereza n’inzego zibishinzwe kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Yagize ati “Birumvikana iyo ikibazo nka kiriya iyo kigaragaye, hari inzego dufatanya nka Polisi, RIB, kandi badufashije rwose, bari gushaka amakuru yimbitse kugira ngo tumenye intandaro y’urwo rupfu.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare CHUB kugira ngo unakorerwe isuzuma.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − 5 =

Previous Post

Mu rugo rw’umuhanzi w’ikirangirire byongeye kudogera nyuma y’agahenge

Next Post

Menya icyo RDF ivuga ku karasisi kayo kabaye bwa mbere mu Kinyarwanda n’icyatumye ibikora

Related Posts

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

by radiotv10
22/11/2025
0

Rwanda  is actively rolling out its new Single Digital ID (SDID) system nationwide,a major initiative for digital transformation. The registration and data...

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

by radiotv10
22/11/2025
0

Kaminuza ya East Africa University Rwanda na yo imaze gutanga impamyabushobozi ku bantu bigiye ku murimo bagera kuri 340, biganjemo...

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

by radiotv10
22/11/2025
0

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA/Rwanda Revenue Authority) cyatangaje ko mu mezi ane ashize abiyandikishihe muri gahunda y’ishimwe rihabwa abaka inyemezabwishyu ya...

Ubutumwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yageneye Perezida Kagame wamwakiriye akanamugabira

Ubutumwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yageneye Perezida Kagame wamwakiriye akanamugabira

by radiotv10
21/11/2025
0

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, na we yageneye ubutumwa Perezdia Paul Kagame, amushimira ibiganiro byiza...

Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

by radiotv10
21/11/2025
0

President Paul Kagame expressed his gratitude to the Emir of Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, who visited Rwanda...

IZIHERUKA

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID
IMIBEREHO MYIZA

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

by radiotv10
22/11/2025
0

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

22/11/2025
Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

22/11/2025
Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

22/11/2025
Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

22/11/2025
Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

22/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya icyo RDF ivuga ku karasisi kayo kabaye bwa mbere mu Kinyarwanda n’icyatumye ibikora

Menya icyo RDF ivuga ku karasisi kayo kabaye bwa mbere mu Kinyarwanda n’icyatumye ibikora

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.