Thursday, October 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Hari ifunguro ritera bamwe ubushyuhe none barasaba kwegerezwa udukingirizo

radiotv10by radiotv10
27/04/2024
in MU RWANDA
0
Rubavu: Hari ifunguro ritera bamwe ubushyuhe none barasaba kwegerezwa udukingirizo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bakora akazi k’uburobyi bw’isambaza mu Karere ka Rabavu, bavuga ko kubera kurya iri funguro, bagira ubushyuhe bwinshi bwo gushaka imibonano mpuzabitsina, bagasaba kwegerezwa udukingirizo kuko ubwandu bwa Virusi itera SIDA muri aka gace bwakamejeje.

Abakora aka kazi k’uburyo bw’isambaza, bemera ko ubwandu bwa Virusi itera SIDA muri aka gace bukomeje gukaza umurego, bakavuga ko byose biterwa n’ubushyuhe bw’isambaza baba bariye zibageramo zigatuma imibiri yabo ishaka icyo mu ijipo no mu ipantalo.

Umwe ati “Udusambaza tukiva mu Kivu nyine dutera ubushyuhe, ubwo ni ukuvuga ko bariya bantu baba hariya ku Kivu ni ukubongerera bakagira udukingirizo kuko umubiri ni ikindi kintu. Umubiri ufatwa ku buryo butateganyijwe; hakabaho udukingirizo, hagakorwa n’ubukangurambaga bwinshi kugira ngo bashobore na bo kwirinda.”

Undi muturage ati “Iyo bomotse mu gitondo [abarobyi b’isambaza] bateka isambaza bakarya kandi isosi y’isambaza itera ubushyuhe.”

Gusa bamwe mu barobyi bavuga ko nubwo hari abakunze kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, bagerageza kubagira inama kubagira inama.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr. Tuganyezu Oreste avuga ko iki kibazo kizwi kandi ko hari gahunda iri gutegurwa kugira ngo haboneke serivisi z’udukingirizo ahahurira abantu benshi biboroheye.

Yagize ati “Udukingirizo twatangirwaga mu bigo by’ubuvuzi tutagurishwa, ariko tukanatangirwa ahahurira abantu benshi ndetse no mu mafarumasi ariko tugurishwa. Twatangiye kukiganiraho n’abayobozi batandukanye twibaza ngo ese uburyo bwiza bwatuma ukeneye condom ayibona, ese hakorwa iki kugira ngo twongere twa tuzu dutangirwamo condoms? Kugeza uyu munsi dufite kamwe ariko ikigaragara ntabwo gahagije.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kigaragaza ko kwirinda SIDA ari inshingano za buri wese nyamara kugeza muri 2023 hirya no hino mu Gihugu hari bene utu tuzu tw’udukingirizo 10 gusa, turimo turindwi two mu Mujyi wa Kigali, na kamwe kamwe mu mijyi ya Huye Rusizi na Rubavu.

Iyo bamaze kuroba isambaza na bo barabanza bagateka ariko ubushyuhe bwo gushaka abo baryamana bugahita buzamuka mu mubiri

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − seventeen =

Previous Post

Umufana wari warimariyemo ikipe ikomeye mu Rwanda yayiteye umugongo yerecyeza muri mucyeba

Next Post

Irebere imyitozo yo gutaba bwangu aho rukomeye y’Abapolisi 280 b’u Rwanda na Centrafrique (AMAFOTO)

Related Posts

Rural-Urban migration: What happens when youth move to Kigali in search of a ‘Better Life’?

Rural-Urban migration: What happens when youth move to Kigali in search of a ‘Better Life’?

by radiotv10
30/10/2025
0

Every year, a big number of young Rwandans pack their bags to move to Kigali, drawn mostly by the promise...

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

by radiotv10
29/10/2025
0

Nyuma yuko hagaragaye umwana ufite ubumuga akina umupira w’amaguru na bagenzi be batabufite akagaragaza impano idasanzwe, bigakora benshi ku mutima,...

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

by radiotv10
29/10/2025
0

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva witabiriye Inama muri Leta Zunze Ubumwe za America, yagaragaje ko mu kubungabunga ibidukikije...

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

by radiotv10
29/10/2025
0

Impuguke mu buzima n’imiyoborere, ziravuga ko imyitwarire y’ubusinzi ikomeje kugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda ihangayikishije, zigasaba Leta kugira icyo ikora...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Ibyavugiwe mu ibazwa ry’umusore ukurikiranyweho kwica umubyeyi we barimo basangira

by radiotv10
29/10/2025
0

Umusore w’imyaka 33 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, akurikiranyweho kwica nyina babanaga, amuziza kuba yaranze...

IZIHERUKA

Rural-Urban migration: What happens when youth move to Kigali in search of a ‘Better Life’?
IMIBEREHO MYIZA

Rural-Urban migration: What happens when youth move to Kigali in search of a ‘Better Life’?

by radiotv10
30/10/2025
0

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

29/10/2025
Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

29/10/2025
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

29/10/2025
Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

29/10/2025
Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

29/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Irebere imyitozo yo gutaba bwangu aho rukomeye y’Abapolisi 280 b’u Rwanda na Centrafrique (AMAFOTO)

Irebere imyitozo yo gutaba bwangu aho rukomeye y’Abapolisi 280 b’u Rwanda na Centrafrique (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rural-Urban migration: What happens when youth move to Kigali in search of a ‘Better Life’?

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.