Sunday, September 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Mashami Vincent avuga ko hari uwamwiyitiriye kuri Twitter uri gusubizanya n’ababajwe n’umusaruro w’Amavubi Stars

radiotv10by radiotv10
09/10/2021
in SIPORO
0
Mashami Vincent avuga ko hari uwamwiyitiriye kuri Twitter uri gusubizanya n’ababajwe n’umusaruro w’Amavubi Stars
Share on FacebookShare on Twitter

Mashami Vincent umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi Stars avuga ko kuri ubu hari umuntu utazwi wamwiyitiriye ku rubuga mpuzamahanga rwa twitter akaba ari guterana amagambo n’ababajwe n’uko Uganda yatsinze u Rwanda igitego 1-0 kuri uyu wa kane kuri sitade ya Kigali.

Kuwa kane tariki ya 7 Ukwakira 2021 nibwo u Rwanda rwatsinzwe na Uganda igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 3 wo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu 2022. Abanyarwanda bahise bajya ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza agahinda batewe n’uyu musaruro.

Nyuma gato nibwo habonetse umuntu ukoresha amazina ya Mashami Vincent wasubizaga buri umwe wese wagize icyo avuga ku myitwarire y’Amavubi Stars.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Ukwakira 2021 nibwo Mashami nyirizina yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko ibyanditswe mu izina rye byose yitandukanyije nabyo kuko urubuga rwe rusanzwe ruzwi.

Magingo aya, ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri i Kampala muri Uganda aho biteganyijwe ko icakirana na Uganda kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021 kuri sitade ya St Marry’s Kitende.

Mu itsinda rya gatanu (E) ryo gushaka itike y’igikombe cy’isi, u Rwanda rurimo n’amanota abiri (2) mu gihe Uganda kuri ubu ifite amanita atanu. Mali ifite amanita arindwi inayoboye itsinda.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + twelve =

Previous Post

Igitego cya Aboubakar Djibrine cyafashije Mukura VS gutsinda Rayon Sports

Next Post

#2022FIFAWCQ: Mu masaha macye Amavubi Stars aracakirana na Uganda Cranes (11 bafite amahirwe)

Related Posts

Amavubi abwiwe ijambo ryiza mbere yo gukina na Nigeria

Amavubi abwiwe ijambo ryiza mbere yo gukina na Nigeria

by radiotv10
05/09/2025
0

Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yizeje abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu kwishyurwa ibirarane by’amafaranga arimo ay’agahimbazamusyi...

Sitade Amahoro yaje mu 10 za mbere nziza ku Mugabane wose wa Afurika

Eng.- Amahoro Stadium ranked among the Top 10 best in Africa

by radiotv10
04/09/2025
0

Amahoro Stadium has been ranked seventh on the list of the top ten best stadiums in Africa, a ranking led...

Hamenyekanya impamvu Rayon Sports yimuye ibiro yari imazemo imyaka ibiri

Hamenyekanya impamvu Rayon Sports yimuye ibiro yari imazemo imyaka ibiri

by radiotv10
04/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwimuye ibiro bwakoreragamo mu Karere ka Kicukiro ahazwi nko kuri ‘Zinia’ bwimukira iruhande rwa BK...

Sitade Amahoro yaje mu 10 za mbere nziza ku Mugabane wose wa Afurika

Sitade Amahoro yaje mu 10 za mbere nziza ku Mugabane wose wa Afurika

by radiotv10
04/09/2025
0

Sitade Amahoro yaje ku mwanya wa karindwi ku rutonde rw’icumi za mbere nziza ku Mugabane wa Afurika, ruyobowe n’iyo muri...

CECAFA KagameCup: APR ihagarariye u Rwanda yatangiye neza mu mukino wayihuje n’iyo mu Burundi

CECAFA KagameCup: APR ihagarariye u Rwanda yatangiye neza mu mukino wayihuje n’iyo mu Burundi

by radiotv10
03/09/2025
0

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, yatsinze umukino wayo wa mbere muri iri...

IZIHERUKA

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi
MU RWANDA

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi

by radiotv10
05/09/2025
0

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

05/09/2025
From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

05/09/2025
Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

05/09/2025
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye itangazo ry’iricurano ryayitiriwe rivuga kuri M23

Umuvugizi wa Guverinoma yatunguwe n’ibyatangajwe na HRW ku Rwanda ayigaragariza ko yatandukiriye

05/09/2025
Byinshi ku rupfu rwa Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’ n’ibyarubanjirije

Byinshi ku rupfu rwa Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’ n’ibyarubanjirije

05/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
#2022FIFAWCQ: Mu masaha macye Amavubi Stars aracakirana na Uganda Cranes (11 bafite amahirwe)

#2022FIFAWCQ: Mu masaha macye Amavubi Stars aracakirana na Uganda Cranes (11 bafite amahirwe)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.