Friday, December 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’agashinyaguro umugabo akekwaho kwicamo umugore we yakanze benshi

radiotv10by radiotv10
29/04/2024
in MU RWANDA
0
Inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’agashinyaguro umugabo akekwaho kwicamo umugore we yakanze benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, haravugwa umugabo ukekwaho kwica umugore we amusatuye inda akamukuramo umwana yari atwite, ibintu byateye urujijo benshi bazindukiye ahabereye ibi byago.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024, mu Mudugudu wa Cyato mu Kagari ka Murambi, abaturage baramukiye ahatuye umuryango w’umugabo witwa Ndayambaje Antoine ukekwaho kwica umugore we Mukansengimana, bari bafitanye abana batandatu.

Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryacyeye ahagana saa sita, ubwo uyu mugabo akekwaho gusatura inda umugore we, akamukuramo umwana wari ufite amezi arindwi, bombi [Umubyeyi n’uruhinja] bagahita bitaba Imana.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Harindintwari Jean Paul, wavuze ko ubuyobozi n’abaturage batabaye ubwo ibi byari bikiba nyuma yo gutabazwa n’abana babo, bagasanga umugabo yamaze gusatura inda umugore we.

Harindintwari Jean Paul yabwiye Ikinyamakuru Imvaho Nshya, ko basanze inda ya nyakwigendera ivirirana, amaraso ari menshi mu nzu, mu gihe uyu mugabo yashakaga gucika, ariko abaturage bakamufata.

Yagize ati “Ubwo twatabaraga twasanze inda yose ivirirana, amaraso yuzuye mu ruganiriro, bikaba byamenyekanye ari abana babo bahuruje abaturanyi baraza, umugabo ashaka kubacika, bamwirukaho baramufata.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko nyuma y’uko uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we, afashwe; bahise bamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB muri aka gace.

Ati “Turi gushaka uburyo umurambo w’umugore we wagezwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma, mbere yo gushyingurwa.”

Amakuru ava mu baturanyi, avuga ko uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we, asanzwe ari umusinzi, kuko akunze kunywa inzoga nyinshi, ndetse kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2024, yari yiriwe mu kabari ko mu isantere ya Murambi.

Nanone kandi uyu muryango wari umaze igihe urimo amakimbirane ashingiye ku businzi bw’uyu mugabo, watahaga yuka inabi umugore we ubwo yabaga avuye mu kabari yanyoye ibisindisha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + fifteen =

Previous Post

Ese koko mu Rwanda nta bakinnyi b’abanyempano bahari?- Isesengura ry’Umunyamakuru w’inararibonye

Next Post

Kenya: Guverinoma yafashe icyemezo kireba amashuri yose kubera imyuzure

Related Posts

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

IZIHERUKA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya
AMAHANGA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

by radiotv10
25/12/2025
0

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

25/12/2025
Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kenya: Guverinoma yafashe icyemezo kireba amashuri yose kubera imyuzure

Kenya: Guverinoma yafashe icyemezo kireba amashuri yose kubera imyuzure

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.