Inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’agashinyaguro umugabo akekwaho kwicamo umugore we yakanze benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, haravugwa umugabo ukekwaho kwica umugore we amusatuye inda akamukuramo umwana yari atwite, ibintu byateye urujijo benshi bazindukiye ahabereye ibi byago.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024, mu Mudugudu wa Cyato mu Kagari ka Murambi, abaturage baramukiye ahatuye umuryango w’umugabo witwa Ndayambaje Antoine ukekwaho kwica umugore we Mukansengimana, bari bafitanye abana batandatu.

Izindi Nkuru

Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryacyeye ahagana saa sita, ubwo uyu mugabo akekwaho gusatura inda umugore we, akamukuramo umwana wari ufite amezi arindwi, bombi [Umubyeyi n’uruhinja] bagahita bitaba Imana.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Harindintwari Jean Paul, wavuze ko ubuyobozi n’abaturage batabaye ubwo ibi byari bikiba nyuma yo gutabazwa n’abana babo, bagasanga umugabo yamaze gusatura inda umugore we.

Harindintwari Jean Paul yabwiye Ikinyamakuru Imvaho Nshya, ko basanze inda ya nyakwigendera ivirirana, amaraso ari menshi mu nzu, mu gihe uyu mugabo yashakaga gucika, ariko abaturage bakamufata.

Yagize ati “Ubwo twatabaraga twasanze inda yose ivirirana, amaraso yuzuye mu ruganiriro, bikaba byamenyekanye ari abana babo bahuruje abaturanyi baraza, umugabo ashaka kubacika, bamwirukaho baramufata.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko nyuma y’uko uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we, afashwe; bahise bamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB muri aka gace.

Ati “Turi gushaka uburyo umurambo w’umugore we wagezwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma, mbere yo gushyingurwa.”

Amakuru ava mu baturanyi, avuga ko uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we, asanzwe ari umusinzi, kuko akunze kunywa inzoga nyinshi, ndetse kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2024, yari yiriwe mu kabari ko mu isantere ya Murambi.

Nanone kandi uyu muryango wari umaze igihe urimo amakimbirane ashingiye ku businzi bw’uyu mugabo, watahaga yuka inabi umugore we ubwo yabaga avuye mu kabari yanyoye ibisindisha.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru