Ese koko mu Rwanda nta bakinnyi b’abanyempano bahari?- Isesengura ry’Umunyamakuru w’inararibonye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ruhago Nyarwanda yakunze kuvugwamo ibibazo uruhuri, bituma idatera imbere ngo u Rwanda rugere ahashimishije mu mupira w’amaguru, ariko se ikibazo ni ukuba mu Rwanda hatari abakinnyi bafite impano, cyangwa hari ahandi bipfira? Isesengura ry’Umunyamakuru Kazungu Claver rirabigarukaho.

Ese koko mu Rwanda nta bakinnyi bahari, cyangwa Abatoza ni bo badashaka kubakoresha kugira ngo bibonere amafaranga ku bo bagura?

Izindi Nkuru

Abatoza cyane cyane abo mu Rwanda, i Burundi, Uganda, Tanzania, n’ahandi muri Afurika, iyo bageze mu ikipe zo mu Rwanda bavuga ko bakeneye abakinnyi bashya, hagasezererwa abakinnyi barengana, rimwe na rimwe ngo babyumvikanyeho n’abayobozi b’ayo makipe kubera ko bagabana amafaranga bakuye ku bakinnyi bashya baguzwe.

Mu batoza bo mu Rwanda ngo iyo yageze mu ikipe nshya mu ziterwa inkunga n’Uturere, bagenzi be bamubaza icyo yakuyemo, niba ari inzu cyangwa imodoka nyuma yo kugura abakinnyi bashya.

Buri mukinnyi waguzwe, ngo agomba gutanga amafaranga ku yo yaguzwe. Urugero uwaguzwe Miliyoni 5Frw, umutoza ashobora kumusaba gutanga Miliyoni 2 Frw agasigara Miliyoni 3 Frw nubwo asinyira eshanu mu masezerano ye.

Urundi rugero ngo uwaguzwe Miliyoni 3 Frw ashobora guha umutoza miliyoni 1 Frw, ku buryo ubyanze atagurwa, kimwe n’ushaka kongera amasezerano wari usanzwe mu ikipe na we ngo umutoza amusaba ko amuhaho amafaranga, yakwanga bakamurekura akagenda.

Hari abasezeye umupira imburagihe, hari abakina ahatari ku rwego rwabo, uwashaka amakuru nyayo afatika biroroshye kubaza umukinnyi uwo ari we wese mu gihe akwizeye arabikubwira kuko byabaye ubuzima busanzwe.

Ibi ndabyibaza kuko namenye ko abakinnyi bamaze gutsindira Etoile de L’Est y’i Ngoma mu mikino ibiri ya Shampiyona, ari abakinnyi bato batabonaga n’umwanya mu bakinnyi 20 bategurwa ku mikino ndetse no mu basimbura, kubera amazina y’abanyamahanga yaguzwe bahangitswe arimo ba Sadiki Sule wanyuze muri Bugesera FC n’abandi.

Uwatsinze Amagaju FC i Huye, ubwo Etoile de L’Est yatsindaga 1-0, ni umukinnyi muto yavuye mu irerero ry’ahitwa i Kazo muri Ngoma yitwa Niyonshuti Yusuph, uyu munsi uwatsindiye Etoile de L’Est ku mukino yakiriyemo Marine FC i Ngoma yitwa Muhoza Daniel yiga mu mwaka wa 3 ahitwa i Gasetsa mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Ngoma afite imyaka 16.

Ese abakinnyi bato bafite impano mu Rwanda bari i Ngoma gusa?

KAZUNGU CLAVER

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru