Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ubutumwa yitiriwe buvuga ku Ihuriro ririmo M23

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yamaganye ubutumwa bw’ubucurano yitiriwe, bwavugaga ko yatangaje ko u Rwanda rugiye gukorana n’Ihuriro AFC ribarizwamo imitwe irimo na M23.

Ni ubutumwa bwasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, bwanditswe hanifashishijwe ifoto y’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, buvuga ko mu gihe Leta ya Congo Kinshasa ikomeje gukorana na FDLR, iy’u Rwanda na yo yiyemeje gukorana na AFC.

Izindi Nkuru

Ubu butumwa, buvuga ko ibi byatangajwe na Yolande Makolo mu nyandiko ya Telegramme, ko “Niba DRC ikomeje gushyigikira no kuba inyuma ya FLDR Hutu, igihe kirageze ko u Rwanda” ngo u Rwanda na rwo rugiye gufatanya na Alliance Fleuve Congo, mu guha Corneille Naanga indege na Drones, ndetse n’intwaro zihariye.

Ubu butumwa bw’ubuhimbano, bwakomezaga buvuga ko “muri iki cyumweru tuzahuriza hamwe imbaraga n’Umugaba Mukuru wa Corneille Naanga hasinywa amasezerano y’ubwumvikane.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yifashishije ubu butumwa aragaza ko ari ubucurano, yabwamaganye, agira ati “Ni ikinyoma cyambaye ubusa. Njye sinjya nanakoresha Telegram.”

Ubutumwa bw’ubucurano nk’ubu bwakunze kujya buhimbwa n’Abanyekongo, bagamije kuyobya uburari ku bw’amakosa n’ibinyoma byakunze guhimbwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri Nyakanga umwaka ushize, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ubutumwa bwari bwitiriwe Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwavugaga ko Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame azohereza ingabo i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyo gihe ubuyobozi bwa RDF bwashyize hanze itangazo bunyomoza iby’ubu butumwa, bwari bwabwitiriwe, busaba abantu kutabuha agaciro kuko ari ibinyoma.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru