Kenya: Guverinoma yafashe icyemezo kireba amashuri yose kubera imyuzure

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma ya Kenya yasubitse itangira ry’amashuri kubera imyuzure ikomeje kwibasira iki Gihugu, imaze guhitana abantu barenga 80, ikaba imaze gukura mu byabo abagera mu bihumbi 130.

Minisitiri w’Uburezi muri Kenya, Ezekiyeli Machogu, yatangaje ko imvura yaguye kuva mu cyumweru yasenye inyubako z’amashuri yo hirya no hino mu Gihugu, ndetse izindi zirengerwa n’amazi, mu gihe ibindi byumba by’amashuri bicumbikiwemo abakuwe mu byabo n’ibiza by’imyuzure.

Izindi Nkuru

Ni mu gihe amashuri yose muri iki Gihugu yari ateganyijwe gufungura igihembwe cya kabiri kuri uyu wa Mbere, icyakora itangira ryigijwe inyuma, akaba azafungura ku ya 06 Gicurasi 2024.

Kuva ku wa Gatandatu, umubare w’abahitanwa n’umwuzure muri Kenya wariyongereye ugera ku bantu 83, ndetse ngo uyu umubare w’abapfuye ushobora gukomeza kwiyongera mu gihe imvura yaba ikomeje kwiyongera muri iki Gihugu.

Guverinoma ya Kenya itangaza ko kugeza ubu ko abantu barenga ibihumbi 130 bavanywe mu byabo n’umwuzure, mu gihe abandi benshi baburiwe irengero.

Imvura nyinshi Imaze iminsi igwa, ntiyateye imyuzure muri Kenya gusa kuko yageza no mu bindi Bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, ku buryo mu Gihugu cy’u Burundi abantu bagera ku bihumbi 100 bavanywe mu byabo, mu gihe muri Tanzania, abasaga 150 bamaze guhitanwa n’imyuzure.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru