Monday, May 12, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kwibuka30: Hibutswe Abatutsi biciwe muri Sitade Gatwaro hanagarukwa ku rugendo rurerure babanje gukoreshwa

radiotv10by radiotv10
29/04/2024
in MU RWANDA
0
Kwibuka30: Hibutswe Abatutsi biciwe muri Sitade Gatwaro hanagarukwa ku rugendo rurerure babanje gukoreshwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abakozi ba Sosiyete ya Tele 10 Group n’aba Hoteli Cleo ikorera mu Karere ka Karongi, bibutse Abatutsi biciwe kuri Sitade ya Gatwaro, hagarukwa ku buhamya bw’uburyo bishwe babanje gukoreshwa inzira y’umusaraba ubwo bagendeshwaga ibilometero 20 n’amaguru.

Aba bakozi bibukiye mu Karere ka Karongi, aho bakoze urugendo rwo Kwibuka ruva ku Rwibutso rwo kuri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Pierre Kibuye rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi umunani, berecyeza ku Rwibutso rwa Gatwaro rushyinguyemo imibiri y’abatutsi basaga ibihumbi 15.

Banasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace  kiciwemo abatutsi benshi mu gihe gito.

Umuyobozi Wungiriye wa Hotel Cleo, Christian Remy; avuga ko bafashe umwanzuro wo kwibuka Abatutsi biciwe muri aka gace mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

Ati “Tubona ko biri ngombwa, kwibuka ni ugusigasira amateka y’Igihugu cyacu kuko izo nzirakarengane bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 ni ngombwa ko tubibuka kuko ni umwenda tubafitiye.”

Muri aka Karere ka Karongi ni mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, aha hari umwihariko watumye Abatutsi bicwa ari benshi mu gihe gito.

Tariki 18 Mata 1994 ku isaha ya saa 01:30’, uwari Perefe wa Perefegitura ya Kibuye, Dr Kayishema Clement yarashe isasu mu kirere, atangiza Jenoside muri aka gace.

Mu minsi ijana gusa ibihumbi bisaga 300 by’Abatutsi bari bamaze kwicirwa muri iyi Perefegitura ya Kibuye. Aka gace byari bigoye kubona ubuhungiro dore ko hakikijwe n’ikiyaga cya Kivu.

Abatutsi bashinguye muri uru Rwibutso rwa Gatwaro, mbere yo kwicwa babanje kubagendesha ibirometero 20 n’amaguru baturutse i Ruberangera.

Perezida wa Ibuka muri aka Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste arabara inkuru y’uburyo Abatutsi bishwemo muri aka gace, ndetse agashimira abakozi ba Hotel Cleo na Tele 10 Group kuza guha icyubahiro Abatutsi bashyinguye muri uru Rwibutso rwa Gatwaro.

Ati “Umwihariko w’aka gace, ni hamwe mu harimbukiye Abatutsi benshi bari hamwe mu mwanya umwe badashobora kurenga inkuta enye. Abatutsi biciwe hano muri Sitade, ni hamwe mu hantu harimbukiye Abatutsi benshi mu mwanya umwe.”

Umuyobozi Wungirije w’aka Karere ka Karongi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Niragire Theophile na we washimiye abakozi b’ibi Bigo bakoze iki gikorwa, akavuga ko bizafasha kumenyekanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace.

Yagize ati “Tele 10 ndetse na Cleo Hotel bagize igitekerezo cyiza cyo kuza kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakabikora mu Karere kacu byadushimishije. Twashimishijwe no kuba ibitangazamakuru mu Rwanda bizirikana uruhare bagenzi babo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakaba bashaka gukora ibinyuranye n’ibyo bo bakoraga.”

Si ku nshuro ya mbere abakozi ba Tele 10 Group bifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko no mu myaka yashize iki kigo cyagiye gikorwa ibikorwa nk’ibi, birimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ndetse no kuremera abatishoboye mu Karere ka Bugesera.

Babanje gukora urugendo rwo Kwibuka

Banashyize indabo banunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Garleon NTAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − nine =

Previous Post

Umuhangamideri Moses Turahirwa ukunze kuvugisha benshi noneho yiyise Intumwa y’Imana

Next Post

Icyo RDF ivuga ku wo byavugwaga ko ari umusirikare ukekwaho guhohotera uwanze ko baryamana

Related Posts

Perezida wa Afurika y’Epfo yicaranye na Kagame yasubije abakeka ko bafitanye ikibazo

Perezida wa Afurika y’Epfo yicaranye na Kagame yasubije abakeka ko bafitanye ikibazo

by radiotv10
12/05/2025
0

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yavuze ko nta kibazo afitanye na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame kubera ibiherutse...

BREAKING: Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu biganiro

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

by radiotv10
12/05/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibiganiro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikomeje gukorwa ku nzego zinyuranye...

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku byemezo bya Trump byo guhagarikira inkunga Afurika

by radiotv10
12/05/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyatangajwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America byo guhagarikira inkunga Ibihugu bya Afurika,...

U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

by radiotv10
12/05/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda irafungura ku mugaragaro Ambasade yayo mu Gihugu cya Hongrie cyo ku Mugabane w’u Burayi, hanabe ibiganiro hagati...

Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

by radiotv10
12/05/2025
0

Perezida Paul Kagame ari i Abidjan muri Côte d’Ivoire aho yagiye kwifatanya na bagenzi be bo ku Mugabane wa Afurika...

IZIHERUKA

Perezida wa Afurika y’Epfo yicaranye na Kagame yasubije abakeka ko bafitanye ikibazo
MU RWANDA

Perezida wa Afurika y’Epfo yicaranye na Kagame yasubije abakeka ko bafitanye ikibazo

by radiotv10
12/05/2025
0

Ikibazo cy’Umusekirite wagaragaye akubita umutego umufana wa Rayon akagwa bikanganye cyinjiwemo n’inzego

Ikibazo cy’Umusekirite wagaragaye akubita umutego umufana wa Rayon akagwa bikanganye cyinjiwemo n’inzego

12/05/2025
BREAKING: Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu biganiro

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

12/05/2025
Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku byemezo bya Trump byo guhagarikira inkunga Afurika

12/05/2025
U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

12/05/2025
Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

12/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo RDF ivuga ku wo byavugwaga ko ari umusirikare ukekwaho guhohotera uwanze ko baryamana

Icyo RDF ivuga ku wo byavugwaga ko ari umusirikare ukekwaho guhohotera uwanze ko baryamana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Perezida wa Afurika y’Epfo yicaranye na Kagame yasubije abakeka ko bafitanye ikibazo

Ikibazo cy’Umusekirite wagaragaye akubita umutego umufana wa Rayon akagwa bikanganye cyinjiwemo n’inzego

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.