Kwibuka30: Hibutswe Abatutsi biciwe muri Sitade Gatwaro hanagarukwa ku rugendo rurerure babanje gukoreshwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakozi ba Sosiyete ya Tele 10 Group n’aba Hoteli Cleo ikorera mu Karere ka Karongi, bibutse Abatutsi biciwe kuri Sitade ya Gatwaro, hagarukwa ku buhamya bw’uburyo bishwe babanje gukoreshwa inzira y’umusaraba ubwo bagendeshwaga ibilometero 20 n’amaguru.

Aba bakozi bibukiye mu Karere ka Karongi, aho bakoze urugendo rwo Kwibuka ruva ku Rwibutso rwo kuri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Pierre Kibuye rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi umunani, berecyeza ku Rwibutso rwa Gatwaro rushyinguyemo imibiri y’abatutsi basaga ibihumbi 15.

Izindi Nkuru

Banasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace  kiciwemo abatutsi benshi mu gihe gito.

Umuyobozi Wungiriye wa Hotel Cleo, Christian Remy; avuga ko bafashe umwanzuro wo kwibuka Abatutsi biciwe muri aka gace mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

Ati “Tubona ko biri ngombwa, kwibuka ni ugusigasira amateka y’Igihugu cyacu kuko izo nzirakarengane bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 ni ngombwa ko tubibuka kuko ni umwenda tubafitiye.”

Muri aka Karere ka Karongi ni mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, aha hari umwihariko watumye Abatutsi bicwa ari benshi mu gihe gito.

Tariki 18 Mata 1994 ku isaha ya saa 01:30’, uwari Perefe wa Perefegitura ya Kibuye, Dr Kayishema Clement yarashe isasu mu kirere, atangiza Jenoside muri aka gace.

Mu minsi ijana gusa ibihumbi bisaga 300 by’Abatutsi bari bamaze kwicirwa muri iyi Perefegitura ya Kibuye. Aka gace byari bigoye kubona ubuhungiro dore ko hakikijwe n’ikiyaga cya Kivu.

Abatutsi bashinguye muri uru Rwibutso rwa Gatwaro, mbere yo kwicwa babanje kubagendesha ibirometero 20 n’amaguru baturutse i Ruberangera.

Perezida wa Ibuka muri aka Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste arabara inkuru y’uburyo Abatutsi bishwemo muri aka gace, ndetse agashimira abakozi ba Hotel Cleo na Tele 10 Group kuza guha icyubahiro Abatutsi bashyinguye muri uru Rwibutso rwa Gatwaro.

Ati “Umwihariko w’aka gace, ni hamwe mu harimbukiye Abatutsi benshi bari hamwe mu mwanya umwe badashobora kurenga inkuta enye. Abatutsi biciwe hano muri Sitade, ni hamwe mu hantu harimbukiye Abatutsi benshi mu mwanya umwe.”

Umuyobozi Wungirije w’aka Karere ka Karongi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Niragire Theophile na we washimiye abakozi b’ibi Bigo bakoze iki gikorwa, akavuga ko bizafasha kumenyekanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace.

Yagize ati “Tele 10 ndetse na Cleo Hotel bagize igitekerezo cyiza cyo kuza kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakabikora mu Karere kacu byadushimishije. Twashimishijwe no kuba ibitangazamakuru mu Rwanda bizirikana uruhare bagenzi babo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakaba bashaka gukora ibinyuranye n’ibyo bo bakoraga.”

Si ku nshuro ya mbere abakozi ba Tele 10 Group bifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko no mu myaka yashize iki kigo cyagiye gikorwa ibikorwa nk’ibi, birimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ndetse no kuremera abatishoboye mu Karere ka Bugesera.

Babanje gukora urugendo rwo Kwibuka

Banashyize indabo banunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Garleon NTAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru