Icyo RDF ivuga ku wo byavugwaga ko ari umusirikare ukekwaho guhohotera uwanze ko baryamana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko umuturage wo mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, avuze ko yahohotewe n’uwo yita umusirikare ngo amuziza ko yamuguriye inzora ariko akanga ko baryamana, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buravuga ko uyu uvugwa ko ari umusirikare ntakigaragaza ko ari we koko.

Iri hohoterwa ryakorewe umugore wo mu Kagari ka Kamanyenga mu Murenge wa Nkanka, ryabaye ubwo umugore warikorewe yashyamiranaga n’uwo yita umusirikare ngo nyuma yo kumugurira inzoga mu kabari.

Izindi Nkuru

Uyu mugore yabwiye RADIOTV10, ko uwo wamuhohoteye bahuye bwa mbere akamusaba ko baganira, ubundi bakajya mu kabari, akamugurira inzora yitwa Knowless.

Yagize ati “Yanguriye Knowless nsomyeho rimwe arambwira ngo ndamuha ku bintu, ndamubwira ngo nubwo nabyaye ibyo bintu sinjya mbikora, we aravuga ngo kuva anguriye knowless ngomba kumuha, ngerageje gusohoka ngo nigendere aramfata araniga ankubita ingumi nyinshi mu maso, angaragura mu cyondo ari ko ankubita imigeri mu nda anankandagira mu mugongo ndi hasi, ngira amahirwe mucikira ku rugo rw’umuturage.”

Uyu mugore kimwe n’abandi baturage babonye uyu bita umusirikare, bavuga ko icyo bashingiraho bamwita uw’uru rwego, ari uko yari yambaye bimwe mu biranga abasirikare, ndetse ngo na telefone yari yabuze muri uko gukubitwa, yaje kuboneka ivuye mu kigo cya gisirikare.

Umwe mu baturage, yagize ati “Ikintu cyatubwiye ko ari umusirikare ni uko telefone yari yabuze, abasirikari ni bo bayituzaniye batubwira ko ari we wayibahaye.”

Uyu mugore na we yagize ati “Yari yambaye bote zabo n’umupira w’imbere wabo bambara imbere y’imyenda yabo isanzwe. Ikindi ni uko ahantu bampereye telefone ari ku kigo cya gisirikare.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga avuga ko uyu abaturage bita umusirikare, nta gihamya ko ari we koko.

Yagize ati “Bagomba kubanza bakamenya koko niba ari umusirikare. T-shirt ntabwo ari umwambaro wa gisirikari reka reka reka. Iyo umuntu ayambaye atambaye imyenda yose y’igisirikare ntabwo wavuga ko ari umusirikare. T-shirt bazigurisha ahantu hose, nta kimenyetso rero cyatuma dukurikirana.”

Uyu muturage akimara guhohoterwa, bagenzi be bahise bamujyana ku kigo cya gisirikare ngo bereke abaho uko yagizwe n’uwo bivugwa ko ari umusirikare, babasaba kubanza kujya kumuvuza, ageze ku ivuriro ntiyabona ubuvuzi kubera kutabona amafaranga kandi ngo urugomo rutavurizwa kuri mituweri.

Nubwo ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko ntakigaragaza ko uyu abaturage bita umusirikare ari we koko, hagiye humvikana bamwe mu bakorera uru rwego bagiye bagwa mu myitwarire nk’iyi yangiza isura yarwo, ndetse rukanabyamagana, bakanagezwa imbere y’ubutabera.

Muri 2020 abasirikare batanu batawe muri yombi bakekwaho gufata ku ngufu abagore no guhohotera abaturage bo mu Kagari ka Kangondo I mu Murenge wa Remera, batatu muri bo baza kurekurwa bakiburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Icyo gihe ubuyobozi bwa RDF bwari bwitandukanyije n’ibyaha byakekwaga kuri aba basirikare, ndetse uru rwego rusanzwe rwifitiye inzego z’ubutabera [Inkiko n’Ubushinjacyaha], ruhita rutangiza iperereza ku byashinjwaga aba basirikare.

INKURU MU MASHUSHO

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru