Monday, September 9, 2024

Abaturarwanda bakomeje guhabwa umuburo ku mvura iteganyijwe hanagaragazwa igipimo cy’igiye kugwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, kiramenyesha ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Gicurasi 2024, hateganyijwe imvura nyinshi iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’iyari isanzwe, aho kikubye hafi kabiri.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Rwanda Meteorology kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024, rigaragaza imiterere y’imvura izagwa mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Gicurasi (01-10/05/2024) kizatangira kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Gicurasi 2024.

Rwanda Meteo ivuga ko muri ayo matari, hateganyijwe imvura “iri hagati ya milimetero 40 na 200 mu bice bitandukanye by’Igihugu. Ingano y’imvura iteganyijwe iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu Gihugu (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Gicurasi iri hagati ya milimetero 30 na 100).”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere kivuga ko iminsi iteganyijwemo imvura iri hagati y’itatu n’irindwi, ariko ikazagwa mu minsi itandukanye bitewe n’ahantu. Kiti “ariko imvura nyinshi iteganyijwe cyane cyane hagati y’itariki ya 01 n’itariki ya 04 Gicurasi 2024.”

Rwanda Meteo ivuga ko imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga ihehereye iri mu karere, hamwe n’imiterere ya buri hantu.

Iki kigo kandi cyagaragaje ko imvura nyinshi iteganyijwe ari iri hagati ya milimetero 160 na 200, ikaba izagwa mu Turere twa Burera, Musanze, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro no mu bice by’Uturere twa Gakenke, Rusizi, Nyamasheke, Nyamagabe na Nyaruguru.

Rwanda Meteo kandi yaboneyeho kugaragaza ingaruka ziteganyijwe, igira iti “Kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa, ubutakaba bukaba bumaze gusoma, ingaruka ziterwa n’imvura nyinshi ndetse n’imvura igwa iminsi yikurikiranya, harimo imyuzure, inkangu n’isuri ahantu hahanamye hatarwanyije isuri, ziteganyijwe cyane cyane mu Ntara y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo, n’iy’Iburengerazuba. Ingaruka ziteganyijwe cyane cyane hagati y’itariki ya 01 n’iya 04 Gicurasi.”

ITANGAZO RYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts