Umuhangamideri Moses Turahirwa ukunze kuvugisha benshi noneho yiyise Intumwa y’Imana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanga mu guhanga imideri, Turahirwa Moise washinze inzu y’imideri ya Moshions yambika abakomeye, umaze iminsi azamura impaka ku mbuga nkoranyambaga, arasaba imbabazi, akanasaba abantu kuzisaba Imana, ndetse akiyita intumwa y’Imana.

Mu minsi ishize, Moses Turahirwa yongeye kuzamura impaka nyuma y’amashusho n’amafoto bijya kwegera urukozasoni yashyize hanze, ndetse n’impaka zazamuwe n’ubutumwa akomeje gushyira ku mbuga nkoranyambaga.

Izindi Nkuru

Mu cyumweru gishize, uyu muhangamideri yavuze ko ubwo yari ageze ku Kibuga cy’Indege, inzego z’umutekano zamuvuzeho amagambo ataramushimishije.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Moses Turahirwa yavuze ko ubwo indege zisaka, zageze ku gikapu cye zamotse, yari yanasabye Sosiyete y’Indege y’u Rwanda ya RwandAir ko igikapu cye kidasigara. Yari yagize ati “wallah nisigara turisibaaaa.”

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024, Moses Turahirwa yasabye abantu gusaba imbabazi.

Yagize ati “Nyuma yo gutukana muze twihane. Mujye mwikiriza gusa ngo “Imana ikubabarire”. Imana imbabarire kubeshya”

Ni ubutumwa nabwo bwazamuye impaka, aho bamwe batunguwe no kuba uyu musore noneho yaramutse atanga ubutumwa bwiza, banamusaba kugira ibyo asabira imbabazi. Umwe yagize ati “Ariko ko numvise ufite impano ra.” Undi amusubiza agira ati “Ndi intumwa y’Imana.”

Amafoto yakoresheje

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru