Umugore w’umuhanzi w’icyamamare ku Isi yakoresheje amagambo aremereye amunenga ibyo yamukoreye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Big Sade, umugore w’Umuhanzi w’icyamamare ku Isi Ne-Yo, banafitanye abana babiri, yanenze uyu mugabo we ku bwo kumuca inyuma, avuga ko akwiye guterwa ipfunwe n’ikimwaro n’ibyo yakoze, dore ko bimwe yabikoreraga imbere y’abana babyaranye.

Big Sade kandi yagereranije umugabo we Ne-Yo, n’umuhanzi P.Diddy umaze iminsi ashinjwa ibikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina, amwita ‘Diddy Junior’ cyangwa se Diddy muto bijyanye n’ibikorwa bye.
Uyu mugore avuga ko uyu mugabo babyaranye abana babiri, ari umwe mu bantu bibukirwa ku bintu bibi n’imyitwarire yabo mibi.

Izindi Nkuru

Ne-Yo yibasiwe cyane n’uyu mubyeyi, wamushinje kuba umugome no kuryamana n’inshoreke ze mu maso y’abana be, kwishora mu biyobyabwenge, ataretse no kumuhohotera.

Sade Bagnerise, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, yafashe amashusho n’amajwi y’ikiganiro yagiranye n’uyu mugabo we, abishyira ahagaragara, amushinja guhugira mu bushurashuzi akibagirwa umuryango.

Benshi bakimara kubona ayo mashusho, batangiye kugira impungenge ko Ne-Yo ari ikindi cyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kigiye kujyanwa mu nkiko n’umugore mu minsi iri imbere.

Blandy Star
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru