Umunyarwanda wamamaye ku mbuga nkoranyambaga wirukanywe muri America bwa mbere arigaragaje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Eric Semuhungu wamamaye ku mbuga nkoranyambaga, wari umaze umwaka atagaragara, nyuma yo kugera mu Rwanda yirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe za America, yagize icyo avuga.

Uyu musore wakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga mu mibyinire itaravugwagaho rumwe ndetse n’ibiganiro yatangagaho na byo byazamuraga impaka, yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, aho bivugwa ko yirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe za America yari amaze igihe atuye.

Izindi Nkuru

Muri Nyakanga 2023, Ikinyamakuru Review Journal cyo muri Leta Zunze Ubumwe za America, cyatangaje ko uyu musore ukomoka mu Rwanda yari akurikiranyweho icyaha cyo gusindisha no gufata ku ngufu uwo bivugwa ko bahuje igitsina.

Eric Semuhungu yari yafatiwe mu majyaruguru ya Las Vegas aho yari asanzwe atuye, byavugwaga ko hari urujijo rw’aho agomba kuzoherezwa, kuko yari yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za America akoresheje ibyangombwa byo muri Afurika y’Epfo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Gicurasi 2024, hamenyekanye amakuru ko uyu musore w’Umunyarwanda yamaze kugera mu Rwanda, nyuma yo kwirukanwa muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Ni amakuru yari yagizwe ibanga, ariko uyu musore waherukaga gushyira amafoto ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram mu byumweru 52 bishize, ubwe yongeye gushyiraho amashusho agaragaza ko yageze mu Rwanda.

Muri aya mashusho, Eric Semuhungu agaragara ari muri Hoteli yagiye gucumbikamo, avuga ko yari akumbuye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, ndetse abizeza ko ameze neza.

Yagize ati “Mu rugo heza, ndabakumbuye mwese, kandi ndabakunda, ndishimye kuba nagarutse mu rugo, nari nkumbuye mu rugo kabisa.”

Uyu musore yizeje abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko azabaganiriza akababwira amakuru ye, ati “Erega ndi Umunyarwanda kandi baca umugani mu Kinyarwanda ngo ‘amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho’.”

Eric Semuhungu wakunze kwiyemerera ko ari umwe mu baryamana n’abo bahuje igitsina, yigeze gusezerana n’umugabo mugenzi we w’Umunyamerika bari barahuriye muri Afurika y’Epfo, aza kwitaba Imana.

Eric Semuhungu ubwo yari akiri muri Leta Zunze Ubumwe za America
Eric Semuhungu akimara kugera mu Rwanda aha yari muri hoteli

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru