Icyatumye Umunyarwanda uzwi ku mbuga nkoranyambaga afungirwa muri America cyamenyekanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwanda Eric Semuhungu usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za America, akaba anafungiyeyo, hamenyekanye icyatumye afungwa.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Review Journal cyo muri Leta Zunze Ubumwe za America, gitangaza ko uyu musore ukomoka mu Rwanda akurikiranyweho icyaha cyo gusindisha no gufata ku ngufu.

Izindi Nkuru

Iki cyaha yari amaze igihe akoze, yafatiwe mu majyaruguru ya Las Vegas aho yari asanzwe atuye kugira ngo ajye kuburana kuri icyo cyaha.

Amwe mu makuru akomeje gukwirakwira hirya no hino, ni Eric Semuhungu wamaze gukatirwa, hariho urujijo rw’aho azafungirwa dore ko ari Umunyarwanda ariko akaba yarinjiye muri America akoresheje ibyangombwa byo muri Afurika y’Epfo.

Si ku nshuro ya mbere uyu musore afunzwe, kuko ni muri Werurwe 2020 yari yafunzwe azira amashusho y’urukozasoni yashyize ku mbuga nkoranyambaga ari gusambana n’undi mugabo, icyaha yakoze muri 2018 akaregwa muri 2019.

Icyo gihe Semuhungu wireguraga avuga ko icyo cyaha bagikoze basinze,

yashinjwe ibyaha bibiri nkuko Polisi ya Las Vegas yanditse muri Raporo yo kumuta muri yombi, bamushinje icyo gusambanya ku gahato no gukwirakwiza mu buryo butemewe.

Polisi ya Las Vegas muri Raporo yanditse iti “Uwahohotewe yavuze ko amafoto na videwo byashyizwe ahagaragara binyuze kuri WhatsApp ku bantu batamenyekanye.”

Icyaha uyu Munyarwanda Semuhugu Eric yakoze, gishobora gutuma yamburwa ubwenegihugu bwa Leta Zunze z’Amerika, ku buryo ashobora koherezwa iwabo.

Eric Semuhungu yavukiye mu Murenge wa Kimisagara mu mujyi wa Kigali, yabaye mu bihugu bitandukanye nka Uganda na Afurika y’Epfo ari naho yahuriye n’uwahoze ari umugabo we, Ryan Hargrave bakundanye bakemeranya kubana nk’umugore n’umugabo waje kwitaba Imana.

Ubwo yashyingiranwaga n’umugabo mugenzi we

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Kelly says:

    Ngo bamukatiye imyaka ingahe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru